00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahanga bamaze imyaka 10 bitabira Expo mu Rwanda bashima intambwe imaze guterwa.

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 August 2024 saa 10:08
Yasuwe :

Abanyamahanga bamaze imyaka irenga 10 bitabira imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Kigali mu Rwanda, bagaragaza ko bishimira intambwe iyo EXPO igenda itera uko umwaka utashye.

Kuri ubu iri murikagurisha Mpuzamahanga riri kuba ku nshuro ya 27, aho abamurika bikubye hafi kabiri bagera kuri 795 bavuye kuri 403 bari bahari umwaka ushize.

Ku ruhande rw’abamurika baturuka mu bihugu binyuranye byo hanze y’u Rwanda bagaragaza ko bishimira intambwe imaze guterwa muri urwo rugendo rwo kuyagurira ubushobozi nk’uko, Muhammad Saleem, wo muri Pakistan umaze imyaka 11 yitabira abisobanura.

Ati “Naje hano muri EXPO bwa mbere mu wa 2012 ariko murabizi ko mu gihe cya Covid-19 tutazaga kumurika ibikorwa, mbere yayo nazaga buri kwezi. Impamvu mpora nza aha ni uko iki gihugu ari cyiza kuko n’iri murikagurisha riri ku rwego rwiza.”

Uyu mugabo ucuruza ibikoresho byo mu gikoni byihariye birimo amasafuriya ashobora gutekeshwa ibiryo bidahuye n’amazi yagaragaje ko mu gihe amaze yitabira EXPO 2024 hagiye habamo impinduka nziza mu bijyanye n’imitegurire.

Ati “Hahindutse ibintu byinshi byaba ari mu kuyitegura ubona ko byagiye birushaho kuba byiza ariko kandi n’abayitabira bagiye biyongera cyane. Kuba nkuze kuza ni uko mbona inyungu mu byo nkora.”

Uyu mugabo yagaragaje ko akunze gukorera mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ariko ko yasanze u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu kunoza ibyo rukora no guha amahirwe buri wese.

Islam Mostafa wo mu Misiri, afite ubucuruzi bw’inkweto zikozwe mu mpu z’ubwoko bwose yagaragaje ko imitegurire ya EXPO mu Rwanda igenda ihinduka nubwo kuri iyi nshuro ubwitabire bw’abakiliya butari ku rwego rwo hejuru.

Ati “Ibintu bimeze neza muri iyo myaka yose, ariko kuri ubu ubona ko ubwitabire bw’abakiliya buri hasi ntabwo wamenya impamvu. Ariko ahanini bishobora kuba biterwa n’uko idorali ryazamutse, ubukungu bw’abaguzi bukaba butifashe neza ndetse n’ibiciro bikaba byarazamutse.”

Umuhinde Ritu Singh umaze imyaka 14 akorera ubucuruzi mu Rwanda yagaragaje ko yabonye EXPO nk’umwanya wa buri wese wo kumurikira abaturarwanda ibyo akora kandi babikuramo inyungu.

Ati “Nkunda u Rwanda, ni igihugu cyiza kandi n’abaturage bacyo ni beza. Kuza hano bituma abantu basura ibyo dukora ndetse bakaba batugurira kuko biduhuza nabo. Hari amahirwe menshi hano mu Rwanda, kandi iyo urebye ubona ko uko imyaka ishira hagenda haba impinduka nziza.”

Ritu Singh yagaragaje ko uretse no kumurika ibicuruzwa byabo mu gihugu ariko u Rwanda runorohereza ishoramari ku bifuza kurukoreramo.

Ku ruhande rw’ibigo bigitangira kwitabira iri murikagurisha byagaragaje ko ritanga icyizere kandi rikaba umwanya mwiza ubigeza ku isoko rya Afurika.

Ikigo cyo muri Pakistani gicuruza imibavu ikorerwa muri icyo gihugu gihagarariwe na Yehya Sorki cyagaragaje ko nubwo kigitangira kwitabira iyo EXPO ariko ari umwanya mwiza wo guhura n’abantu benshi.

Bagaragaje ko ibyo bakora kuri ubu bamaze ku bigeza ku isoko ryo mu Rwanda kuko bafunguye n’iduka mu nyubako ya CHIC.

Umuyobozi w’Ikigo cya Maison du Tapis, Mahmoud Sobuy, yagaragaje ko iri murikabikorwa ari ingenzi cyane kuko abaryitabira babasha no guhura n’abandi bakora ibikorwa bimwe bakaba bakungurana ibitekerezo.

Yakomeje ati “Maze kwitabira ku nshuro ya kabiri, ariko nabonye ko imurika ry’uyu mwaka ryihariye. Haba ku birebana n’imitegurire, umutekano n’ibindi bishimangira ko u Rwanda rufite icyerekezo cyiza.”

Biteganyijwe ko imurikagurisha ku nshuro ya 27 rizasozwa ku wa 15 Kanama 2024.

Yehya Sorki uhagarariye Ikigo cyo muri Syria yashimye uko ari kubona imigendere ya EXPO
Islam Mostafa wo mu Misiri yagaragaje ko kwitabira EXPO bituma ageza ibyo akora ku Banyarwanda
Muhammad Saleem, wo muri Pakistan umaze imyaka 11 yitabira EXPO mu Rwanda, yashimye uko rigenda ritera imbere
Umuyobozi w’Ikigo cya Maison du Tapis, Mahmoud Sobuy, yanejejwe n'uko iri murikagurisha ritegurwa mu mutekano
Muhammad Saleem asanzwe acuruza amasafuriya yihariye atekeshwa ibiryo bitavanzwe n'amazi
ikibanza cy'Umuhinde, Ritu Singh, ucuruza inkweto n'imyenda y'abana yashimye uko u Rwanda rutegura EXPO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .