00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahanga bagaragaje ko Marburg itababuza gusura u Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 15 October 2024 saa 01:12
Yasuwe :

Abanyamahanga basura u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bakora mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo bagaragaza ko nta mpamvu yagakwiriye kubuza iyo mirimo gukomeza bijyanye no kwikanga Marburg, kuko igihugu cyafashe ingamba zikomeye mu guhashya iyo ndwara.

Virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda ku wa ku wa 27 Nzeri 2024. Kugeza ku wa 14 Ukwakira 2024 hari hamaze kwandura abantu 62, abakiri kwitabwaho ari 21 abitabye Imana ari 15 mu gihe abakize ari 26.

Ni indwara yaciye igikuba bijyanye n’ububi bwayo, aho n’ibihugu nka Amerika byari byatangiye kubuza abaturage babyo kujya mu Rwanda n’abahari bagakorera mu rugo kugira ngo batandura.

Ku rundi ruhande ariko abagenderera u Rwanda bagaragaje ko batakanzwe n’iyo ndwara bijyanye n’ingamba u Rwanda rugerageza gushyiraho ingamba zikarishye zo guhangana na yo.

Umwe mu baturutse mu Buyapani witwa Yuki Yamamoto waganiriye na RBA yagaragaje ko yaje gusura u Rwanda bijyanye n’uko yumvaga ab’iwabo baruvuga neza agaterwa imbaraga kandi n’uko yumvaga ko u Rwanda rwafashe ingamba zikaze mu kwirinda Marburg.

Ati “Byatumye nta mpamvu yatuma ntasubukura urugendo nari mfite rwo kuza gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ibyo bihamywa kandi na mugenzi we wo mu Butaliyani witwa Gianluca D’Addese wagize ati “Numva ntekanye. Nta gihe nigeze numva mfite ubwoba kuko mu Rwanda ni ahantu heza muri Afurika, hamwe waza ugatembera uri wenyine nta kibazo ufite."

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abatanga serivisi z’amatike y’indege mu bihugu 13 bya Afurika, Nicanor Sabula agaraga ko mu minsi itatu amaze mu Rwanda yiboneye uburyo u Rwanda rutekanye ndetse rwubahiriza amategeko kugira ngo iyo ndwara idakwirakwira henshi.

Ati “Ndifuza kubwira Abanyafurika n’abo mu bindi bihugu byo hanze yayo ko Kigali itekanye mu gusurwa ndetse turi hano ngo tubigaragaze.”

Uretse abanyamahanga kandi bagaragaza uburyo Marburg itagomba gukoma mu nkokora abashaka gusura u Rwanda, Abanyarwanda barimo na rwiyemezamirimo witwa Uwimana Judith na we barabihamya.

Uwimana ufite ikigo gitanga serivisi zo gutembereza ba mukerarugendo cya Judith Safaris, agaragaza ko umubare w’abo bakira ukomeje kuzamuka, ibigaragaza uburyo iyo ndwara itakagombye gutuma abantu basubika gahunda zabo.

Ati “Dufite abava muri Amerika, mu bice bitandukanye bya Afurika, abava mu Burayi. Uyu munsi hari abo nakiriye, ubu hari abo ndakira n’ejo barahari yewe uku kwezi kose nzabakira.”

Mugenzi we Dorothy Gashaija uyobora hotel Ndaru Luxury Suites, agaragaza ko buri munsi boherereza abakiliya babo amakuru ajyanye n’uko igihugu kiri kwitwara mu guhashya iyo ndwara, ibigira uruhare mu kongera umubare bakira.

Ati “Tubaha buri munsi amakuru yavuye muri Minisiteri y’Ubuzima, ubona nta kibazo bariteguye kuza. Dufite abantu benshi babitse imyanya yabo hano bemeje ko bazaza. Hari abaje ejo, hari n’abari kuza. Nta mpungenge dufite ko Marburg yadukoma mu nkokora.”

Mu gihe u Rwanda ruri gukora umunsi ku wundi ngo iyo ndwara iranduke, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya na we aherutse kuvuga ko Marburg igiye gucika mu Rwanda, bijyanye n’uburyo iri kugenzurwa, aho imibare y’abakira yiyongera abapfa bakagabanyuka.

Mu minsi ishize kandi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko bitari ngombwa gushyiraho ingamba zikumira ingendo cyangwa zigabanya ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, kubera ko ibyorezo bya Marburg na Mpox byabashije gukumirwa ku buryo bitakwirakwiriye mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko "Hashingiwe ku isuzuma ryakozwe kuri Mpox na Marburg, OMS iratanga inama z’uko ingamba zo gukumira ingendo n’ubucuruzi zidakenewe."

Yavuze ko icyihutirwa ari ubukangurambaga ndetse no gukorana n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kurushaho guhangana n’iki cyorezo muri rusange.

Abanyamahanga basura u Rwanda bagaragaje ko badatewe impungenge na Marburg
Parike ya Nyungwe ni imwe mu byanya u Rwanda rufite bikundwa na ba mukerarugendo baturutse imihanda yose
Virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda ku wa ku wa 27 Nzeri 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .