Abanyamaguru basabwe kwirinda kwambuka umuhanda bavugira kuri telefoni cyangwa bambaye utwumvisho

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 06:03
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yasabye abanyamaguru kwirinda kwambuka umuhanda bavugira kuri telefone cyangwa bambaye utwumvisho (écouteurs), kuko ari bimwe mu biteza impanuka.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hakozwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyamaguru kurwanya impanuka nka bamwe mu bakunze gukoresha umuhanda.

Muri ubu bukangurambaga abagenzi bigishijwe kutambuka bihuta no kwambukira ahabugenewe n’ibindi.

Uwari uhagarariye Polisi y’Igihugu, ACP Murenzi Sebakondo, yavuze ko bahisemo gukangurira abagenzi kwirinda kwambuka bavugira kuri telefone kuko biri mu biteza impanuka.

Ati “Twababwiye ko bakwiye kwirinda kwambuka bavugira kuri telefone kuko iyo bambuka bavugira kuri telefone baba bahugiye kumva ibyo umuntu ari kubabwira cyangwa ibyo bamubwira kugira ngo bumve ko abyumva neza, kandi birumvikana ko umuntu aba yarangaye hari ibyo atubahiriza, gusa ikibabaje cyane hari n’abashyira écouteurs mu matwi.”

Yongeyeho ko iyo umuntu yashyize utwumvisho mu matwi nta kindi kintu aba ashobora kumva yaba moto cyangwa se amahoni y’imodoka zimuturutse inyuma.

Umugenzi witwa Harerimana Aphrodise, yabwiye IGIHE ko polisi ikwiye kujya ihana abanyamaguru bambuka bari kuvugira kuri telefone kuko bimaze gufatwa nk’umuco.

Ati “Kwambuka umuntu avugira kuri telefone birabangamye cyane kandi abantu benshi basigaye babikora, numva no kuri utu twapa tugaragaza kwirinda impanuka bashyiraho ibishushanyo bigaragaza ko écouteur na telefone bitemewe kwambuka umuntu abyambaye cyangwa ari kubikoresha.”

Muhizi Emmanuel, ahamya ko abagenzi bagorwa n’uko hari n’abashoferi batubahiriza uburenganzira bwabo.

Ati “Ubu bukangurambaga ni bwiza kuko butuma tumenya uko dukwiye kwirinda impanuka ariko numva polisi yakomeza kwigisha abashoferi n’abamotari uburenganzira bw’abanyamaguru kuko hari ubwo uba ugeze aho wemerewe kwambuka ukabona utwaye ikinyabiziga arakomeje yari akugonze.”

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya impanuka mu muhanda buje nyuma y’aho polisi itangaje ko mu mwaka ushize habaye impanuka 600 zipfiramo abantu 400 ndetse 80% yazo zituruka ku myitwarire mibi idakwiye y’abayobora ibinyabiziga rimwe na rimwe n’abagenzi batubahiriza amabwiriza yo mu muhanda.

Abagenzi bambuka umuhanda bavugira kuri telefoni bakebuwe
Abagenzi basabwe kwirinda kwambuka umuhanda bavugira kuri telefoni
Umupolisi agira inama umugenzi wari wambutse umuhanda avugira kuri telefoni
ACP Murenzi Sebakondo asaba abanyamaguru kuzirikana intero ya Gerayo amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza