Abanyamaguru bagiye kongerwa mu ikoranabuhanga rifasha abajya gushaka serivisi mu gihe cya #GumaMuRugo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Mata 2020 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda igiye kunoza uburyo bwayo bw’ikoranabuhanga, nyuma y’uko abanyamaguru bagaragaje ko batabasha gusaba icyemezo cy’inzira mu ikoranabuhanga rifasha abagiye gushaka servisi zitandukanye, muri ibi bihe basabwa kuguma mu rugo mu gukumira Coronavirus.

Ni uburyo bwashyiriweho abatuye Umujyi wa Kigali, basaba icyemezo cy’inzira mbere yo kuva mu rugo byaba mu buryo bwa internet banyuze ku rubuga rwa www.mc.gov.rw, cyangwa telefoni igendanwa bagakanda *127#, bagakurikiza amabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko nta muntu wemerewe kuva mu rugo atabanje gusaba uruhushya rw’inzira, igihe agiye gushaka serivisi zirimo guhaha, banki, farumasi, kwivuza n’izindi zihutirwa.

Ni uburyo buri wese agomba gukoresha, yaba akoresha imodoka, moto cyangwa agenda n’amaguru, agahabwa ubutumwa bugufi bumwemerera kugenda, yereka abapolisi igihe ahagaritswe na Polisi mu nzira.

CP Kabera yagize ati “Babyumve ko umuntu ujya kureba ziriya serivisi enye n’iyiyongeraho y’ikintu cyihutirwa, umunyamaguru azabisaba bamuhe ubutumwa muri telefoni ye, natugeraho tumubaze telefoni ye ayitubwire, tuyishyire mu ikoranabuhanga turebe ko yabonye urwo ruhushya.”

“Niba uvuga ngo ngiye kuri banki n’amaguru nta modoka mfite, ngiye kwa muganga nta modoka mfite, ahajya plaque ajye ashyiraho telefoni ye, byumvikane. Aho kugira ngo ashyireho plaque y’imodoka atayifite, nashyireho telefoni ye. Natugeraho tuzamubaza ngo telefoni yawe ni iyihe, ayitubwire dushyire mu ikoranabuhanga ryacu turebe ko bwa butumwa yabubonye. Naba atabufite, abo bantu rwose bazafatwa.”

Yavuze ko uburyo iri koranabuhanga riteye, umuntu agomba gusaba uruhushya rw’ikintu agiye gusaba uwo munsi cyangwa icyo azakora nk’ejo, ariko nyuma yaho ntibikunda.

Gusa mu butumwa butandukanye bwatanzwe, ugerageje kwinjira muri ubwo buryo, ahanditswe uburyo bw’ingendo nta munyamaguru urimo, ndetse mu buryo umuntu ashyiramo plaque, ntabwo ashobora kuhagera ngo ashyiremo nimero ya telefoni bikunde.

CP Kabera yagize ati “Icyo turagisuzuma, n’ubundi iyo urimo gukoresha ikoranabuhanga nk’iri bigaragara ko abantu baba bafite icyo barivugaho, n’ubundi tuba twararikoze dukurikije ibitekerezo twagiye twumva mu bantu.”

Mu bagaragaje impungenge kandi hari abavuze ko hari ubwo umuntu asaba uruhushya rwo kujya kwa muganga anafite rendez-vous, mu ikoranabuhanga bakamusaba kuguma mu rugo.

CP Kabera yavuze ko byaba ari uko umuntu yasabye uruhushya rurenza umunsi umwe, ariko mu buryo busanzwe, ntabwo barumwima. Yasabye ko abagize ikibazo bajya bahita bifashisha nimero ya 0788311107.

Yakomeje ati “Icyo tubwira Abanyarwanda ni uko ibi bihe byo kwirinda COVID-19, tubirimo twese hamwe, ntibakarebe ngo aba bapolisi, oya, tubirimo twese hamwe kandi inshingano dufite ni ukubarinda, ni ukubafasha kubona serivisi, ni ukubafasha kwirinda no kurinda ababo n’abanyarwanda muri rusange.”

Kabera avuga ko abasaba izi mpushya barimo kwiyongera kandi babikora amasaha yose, ku buryo kugeza nk’ejo nyuma ya saa sita z’ijoro, abasabye uruhushya barengaga 500, mu gihe abaruhawe basaga 200, naho abandi basabaga serivisi zidateganywa.

Gushyingura byavanwe muri izi serivisi

CP Kabera yavuze ko muri iri koranabuhanga, gusaba uruhushya rwo kujya gushyingura byavanwemo, kugira ngo abantu bakoreshe uburyo busanzwe.

Yakomeje ati “Hari amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yatanze, ivuga ko abantu bemerewe kujya mu kiliyo cyangwa gushyingura ari abantu 10, ayo mabwiriza arahari yari asanzweho, niyo mpamvu twayakuye muri iri koranabuhanga rishya.”

“Bajye bashaka ibyangombwa mu nzego z’ibanze, bifashishe urwandiko rugaragaza ko umuntu yitabye Imana, ahasigaye bazajya bajya mu muhanda n’ubundi polisi ibafashe nk’uko yabafashaga n’ubundi, batishe ya gahunda.”

Abanyamaguru ntabwo bagaragara mu bahabwa izi mpushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .