00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamadini biyemeje kugabanya ingano y’ibiryo bipfushwa ubusa mu Rwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 6 December 2024 saa 01:04
Yasuwe :

Abanyamadini n’imiryango iyashamikiyeho biyemeje kugira uruhare mu kuganya ibilo 164 by’ibyo kurya buri Munyarwanda amena buri mwaka kandi byakabaye biribwa cyangwa bikabyazwa ibindi ntintu by’ingirakamaro.

Ibi byagarutsweho mu nama yabereye i Kigali kuva ku itariki 4-5 Ukuboza 2024, yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira imibereho myiza binyuze mu kwita ku bidukikije (WRI).

Yari ihurije hamwe abanyamadini n’amatorero n’imiryango ishamikiyeho hagamijwe ko bigisha abayoboke babo kwita ku musaruro w’ibiribwa mu rwego rwo kugabanya upfa ubusa.

Umuryango WRI ugaragaza ko ku rwego rw’Isi ibiribwa byangirika biri hagati ya 30 na 40 ku ijana by’umusaruro wose w’ubuhinzi kandi hari ababikeneye.

Uwo muryango kandi wagaragaje ko ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UNEP) mu 2021, bugaragaza ko buri Munyarwanda amena ibilo 164 by’ibiryo byagombaga kuribwa buri mwaka.

Ni mu gihe abakora ubuhinzi mu Rwanda ari bo benshi ku ijanisha riri hejuru ya 60% kandi higanjemo ababukora buciririts, babarirwa ijanisha rya 33% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP).

Gupfa ubusa k’umasaruro w’ubuhinzi bibarwa kuva mu ihinga nko gutera imbuto ntizimere, ibyangizwa n’ibyonnyi, ibitakara mu isarura no mu bwikorezi ndetse n’ibipfa ubusa mu gutegura no kugabura amafunguro.

Abanyamadini bitabiriye iyo nama biyemeje kugira uruhare mu gakungurira abayoboke babo kudapfusha ubusa ibikomoka ku buhinzi.

Kayondo Geofrey uyobora umuryango mpuzamahanga w’Abadivantisiti ugamije iterambere n’ubutabazi (ADRA) mu Rwanda, yavuze ko muri gahunda basanganywe z’ubuhinzi bazanigisha uko bita ku musaruro wabwo.

Yagize ati “Bimwe mu byo twigisha abantu ni ukwita ku bihingwa, gutegura indyo yuzuye no kuyigabura kandi birinda ko hari ibyangirika. Ibyo bishobora kwangirika na byo tuzabigisha uburyo bwo gucukura ibyobo bajye bashyiramo iyo myanda y’ibiryo bayivange n’ivu ihinduke ifumbire aho gupfa ubusa”.

Sr Irakiza Lydia ukorera ubutumwa mu kigo cy’amashuri cyigisha gutegura amafunguro mu karere ka Rubavu, yavuze ko ibiryo basaguraga babihaga amatungo kandi atari cyo byagenewe bityo ko bagiye kwigisha abanyeshuri kugira umuco wo kwarura ibyo bashoboye kumara.

Umutoni Diane ukorera Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) mu Rwanda, yavuze ko bagiye kwigisha abatishoboye basanzwe bafasha kumenya kudapfusha ubusa na bike bashobora kubona.

Ati “Abatishoboye dufasha ntibaba banihagije mu birirwa.Tubigisha guhinga bya kijyambere tukabatera n’inkunga mu kwita ku masaruro ariko WRI yatwemereye ko igiye kudufasha kubegera tubigishe uburyo nta musaruro na muke bagomba gutakaza”.

Ruzigamanzi Eric ukuriye gahunda yo kwita ku biribwa muri WRI Rwanda, yavuze ko bitari bihagije gukorana gusa n’ibigo n’amakoperative akora ibijyanye n’ubuhinzi n’ibiribwa babyigisha kubungabunga umusaruro.

Ati “Abarenga 90% mu Rwanda babarizwa mu madini kandi Abanyamadini baravuga abayoboke babo bakumva. Nk’impuguke mu mirire ishobora gutanga inama zijyanye na byo ariko abayoboke b’amadini ntibabyumva kimwe n’uko Pidiri, Sheikh cyangwa Pasiteri yavivuga, kuko ho babihuza n’imyemerere”.

Yongeyeho ko kwirinda gupfusha ibiribwa ubusa binyura mu guhinda neza, kubika no gufata neza umusaruro, guteka no kwarura ibyo abantu bashobora kumara ariko hagira bike bisaguka aho kumenwa bigakorwamo ibindi bintu binyuranye.

Bamwe mu bakora mu bigo by'uburezi Gatolika na bo biyemeje gushishikariza abanyeshuri kudapfusha ibiryo ubusa
Abitabiriye iyi nama bihaye umukoro wo kugabanya ibiryo bipfa ubusa
Abanyamadini batandukanye bitabiriye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .