00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamadini basabwe kwatuza abakoze ibyaha bya Jenoside nk’uko babikora ku bindi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 April 2025 saa 07:22
Yasuwe :

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bahase ibibazo abahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda, ku gituma badafasha abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kwaturira imbere y’abandi bakirisitu nk’uko bikorerwa abakoze ibindi byaha.

Byagarutsweho kuri wa 23 Mata 2025, ubwo Abadepite bagize iyi komisiyo baganiraga n’abahagarariye Ihuriro ry’Impuzamiryango ihuriweho n’amadini, amatorero na Kiliziya Gatolika mu Rwanda, (RIC).

Muri Bibiliya, mu gitabo cya Yakobo 5:16 hagira hati “Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.”

Ayo ni amwe mu magambo akunze kwifashishwa n’abanyamadini basaba abayoboke babo kwihana ibyaha baba bakoze nubwo usanga ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi bakiruma bahuha.

Abadepite babajije impamvu badafasha abakirisitu babo barangije ibihano kwatura imbere y’abakirisitu kandi byafasha mu kumora ibikomere haba ku bakoze Jenoside n’abo bahemukiye.

Visi Perezida wa Komisiyo, Depite Uwiringiyimana Philbert, yavuze ko nubwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amadini n’amatorero yafatanyije na Leta komora ibikomere Abanyarwanda bari bafite, hakwiye izindi ngamba zitandukanye n’izafashwe igihagarikwa.

Yakomeje agaragaza ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kwatura, bakemera ibyaha bakoze imbere y’itorero n’abo basengana.

Ati “Nko mu itorero hari igihe umuntu akora icyaha, agafatirwa ibihano bakavuga bati uzongera kugaruka mu itorero ari uko watuye ukemera imbere y’itorero, hari abasaba penetensiya. Iki cyaha cya Jenoside ko ari icyaha gikomeye ariko nubwo twigishishijwe ko Imana ibya bireshya ariko hari ikiba kituzuye neza…kuki batacyatura?”

Yavuze ko iyo itorero ridafashije abayoboke baryo kwihana ibyaha bya Jenoside bikomeza gutuma hari abiyumva ko barenganyijwe bakaba babyigisha n’abana babo, bikaba byakomeza kuba intandaro yo kwishishanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Depite Mushimiyimana Lydie yavuze ko nubwo abanyamadini usanga batuza abakoze ibindi byaha ariko usanga bitagaragara ko uwakoze ibyaha bya Jenoside nubwo yaba yararangije igihano cye.

Ati “Mu rwego rw’amadini ntabwo bijya bigaragara aho uwakoze ibyaha bya Jenoside, yaba urangije igihano cyangwa uwabyemeye, aho mu idini, agaragaza koko ko yahemutse. Iyo umuntu yasambanye cyangwa yibye afatirwa ibihano runaka.”

Yakomeje ati “Mu madini ariko se wa wundi wakoze Jenoside ko nta gihano afatirwa, akaba yafungirwa amasakaramentu cyangwa mu yandi madini bakaba bamuhagarika imbere y’abakirisitu bakavuga bati uyu muntu yishe abantu, ubutabera bw’igihugu bwamuhanishije imyaka itanu cyangwa 10, natwe hari igihano turi bumufatire noneho, azajye hano imbere abyature.”

Yavuze ko hakiri icyuho cyo gufasha abakoze ibyaha bya Jenoside.

Yemeza ko binyuze mu kubatuza byatuma uwabikoze yatinya icyaha, bikanamufasha kwiyomora ibikomere no kubyomara abo yahemukiye kandi bikimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Visi Perezida wa Mbere wa RIC akaba n’Umuyobozi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, yagaragaje hari umubare muto w’abihana ibyo byaha nubwo yemeza ko abenshi batinya ku byatura.

Yagize ati “Icyaha cya Jenoside ni icyaha gikomeye, cyane cyane icyaha cyo kwica ntabwo ari icyaha cyoroshye. Kwatura ko wasambanye, cyangwa wibye, biroroha kubyatura. Amadini yagiye ajya mu magororero, ugasanga abakoze ibyaha bya Jenoside barabyemera ariko yagera muri sosiyete, ugasanga yaracecetse, ukagira ngo yacyemeye ngo arekurwe gusa.”

Nubwo bimeze bityo ariko usanga amatorero amwe na mwe yarashyizeho umurongo uhamye ku bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo gusabana imbabazi no kudahabwa inshingano mu idini mbere yo kwiyunga n’uwo yahemukiye.

Hatanzwe urugero rwa gahunda yatangijwe muri Kiliziya Gatolika na Padiri Ubald Rugirangoga wafashaga abakirisitu kongera kwiyunga, gusabana imbabazi no kubana batishishanya.

Abanyamadini basabwe gufasha abayoboke babo bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kwatura imbere y'abakirisitu
Abadepite babajije impamvu abanyamadini batatuza abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi imbere y'abakirisitu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .