00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamadini basabwe gukoresha ijwi ryabo rigera kure mu bikorwa byo gukingiza abana COVID-19

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 September 2022 saa 06:24
Yasuwe :

Abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda bahize ko bagiye gushishikariza abayoboke babo bafite abana bari hagati y’imyaka 5 na 11, kwitabira kubakingiza COVID-19.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko igiye gutangira igikorwa cyo gukingira COVID-19 abana bari hagati y’imyaka 5 na 11 mu kubarinda kwibasirwa no kurembya n’iki cyorezo.

Ubwo u Rwanda rwatangiraga gukingira COVID-19 hagiye hagaraga abantu bagaragaza ko batazikingiza kubera ko imyemerere yabo ibibuza. Muri iki gihe abayobozi b’amadini n’amatorero batangiye guhugura abayoboke babo kugeza hari abahindutse.

Mu nama yahuje Minisiteri y’Ubuzima n’Abayobozi b’amadini n’amatorero bavuze ko nk’uko bagize uruhare mu gukangurira abayoboke babo kwikingiza ari nako bazabikora muri iki gihe abana bagiye gukingirwa.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko bakoze akazi gakomeye kuva COVID-19 yakwaduka mu kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ati “Guhera mu 2020 ubwo iki cyorezo cyatangiraga abanyamadini n’izindi nzego zitandukanye twagiye ku rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo kuko cyari kibangamiye umudendezo n’imibereho myiza n’ubuzima bw’abemeramana.”

“Byari bikwiye ko nk’abanyamadini dufatanya n’izindi nzego kureba ingamba n’ibisubizo bikenewe kugira ngo iki cyorezo cyitaguma kubuza abantu amahwemo.”
Yakomeje avuga ko ibyo bakoze byatanze umusaruro kandi ubu bagiye gushishikariza ababyeyi gukingiza abana kuko aribo Rwanda rw’ejo.

Ati “Ubu tugiye gutanga ubutumwa bujyanye no gusobanurira abantu ukuri no kubashishikariza kwitabira iyi gahunda yo gukingira abana, kuko ni ugutegura ejo hazaza.”

“Tuvuga ko iki gihugu ejo hazaza ari urubyiruko rero nibaza ko aribo bagomba gufata iya mbere kumva ubutuma, kuko twe dukoresha ibitabo bitagatifu tubinyuza muri uwo murongo byanze bikunze birumvikana.”

Musenyeri Kayinamura Samuel, yavuze ko iki ari igikorwa cyiza bagiye gushishikariza ababyeyi.

Ati “Iki ni igikorwa cyiza cyo gukingira abana COVID-19, hari amatsinda mato mato agifite imyumvire mike ni kimwe no gukingira abantu bakuru twari tubafite ariko dukomeza kubagira inama.”

“Iki gikorwa tugiye kongera kugihagurukira nk’uko twahagurukiye ikingira ry’abakuru, tuzabibwira abanyamatorero bacu kandi mu buryo bwiza kandi dufite uburyo bwiza bwo kubabano. Abakirisitu tuba tubafite imbere yacu ubu tugiye gutangira kubabwira iki gikorwa cyiza gihari.”

Ku ruhande rw’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko aba banyamadini n’amatorero bafite ijambo rigera kure bityo bakwiye gutanga ubu butumwa.

Ati “Abanyamadini n’amatorero bafite 100% ry’Abanyarwanda bose bajya mu madini atadukanye kuko u Rwanda ni igihugu cyizera Imana, mu bice bitandukanye bose bafite aho bahuriye n’amadini n’amatorero kandi ijambo ryabo rifite akamaro kuko rigera kuri benshi kandi rirabahumuriza.”

“Badufashe kugeza ubu butuma ku banyamuryango babo, abakristu babo bumve ko iyi gahunda turimo ari y’igihugu, ababyeyi, abana kandi ifitiye ineza igihugu muri rusange.”

Izi nkingo zizahabwa abana zifite ingano yihariye ugereranyije n’iz’abakuru, kuko abafite hagati y’imyaka 5-11 bahabwa inkingo ebyiri, rumwe rufite mililitiro 0.2 (microgram 10), hagati y’urukingo n’urundi kahajyamo ibyumweru bitatu cyangwa iminsi 21.

Ni mu gihe abafite imyaka guhera kuri 12 kuzamura bahabwa doze ya mililitiro 0.3 (microgram 30).

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko u Rwanda rumaze gukingira abasaga miliyoni icyenda doze imwe, abagera kuri miliyoni 8 bahawe ebyiri naho abasaga miliyoni eshanu bahawe urushimangirwa.

Mu nama yahuje Minisiteri y’Ubuzima n’Abayobozi b’amadini n’amatorero bavuze ko nk’uko bagize uruhare mu gukangurira abayoboke babo kwikingiza ari nako bazabikora muri iki gihe abana bagiye gukingirwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko aba banyamadini n’amatorero bafite ijambo rigera kure bityo bakwiye gutanga ubu butumwa bwo gukingiza abana COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .