Abanyakigali bazindukiye muri siporo rusange ya Car Free Day (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Abatuye Umujyi wa Kigali bongeye guhurira muri Siporo rusange izwi nka Car Free Day. Nk’uko bisanzwe iyi siporo yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abana, abasore, inkumi ndetse n’abakuze, bazenguruka ibice bitandukanye by’uyu mujyi.

Iyi siporo rusange ibaye mu cyumweru abatuye Isi bizihizamo umunsi mpuzamahanga wo kurwanya diabète, uba ku wa 14 Ugushyingo buri mwaka.

Car Free Day yajyaga iberamo igikorwa ryo gupima indwara zitandura zirimo na diabète, gusa iyi gahunda yabaye ihagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

Ni imwe muri siporo zikunzwe na benshi mu Mujyi wa Kigali, ndetse ikaba ariyo yabimburiye izindi zihuza abantu benshi kongera gufungurwa, nyuma y’igihe kinini ibikorwa bya siporo byari bimaze bifunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

Iyi siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.

Gusa kuri iyi nshuro, nta gupimwa izi ndwara zitandura byakozwe kuko abantu batemerewe gukorera hamwe nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Hari abahitamo gukora siporo bagenda ku magare
Abafite akabaraga banyuzamo bakiruka
Iyi siporo ibaye mu gihe abatuye Isi bari mu cyumweru cyo kurwanya Diabète
N'abana ntibahezwa
N'abanyamahanga bari mu bakunzi b'iyi siporo
Umuziki kimwe mu bifasha abantu gukora siporo neza
Urubyiruko ruri mu bitabira Car Free Day cyane
Car Free Day yitabirwa n'ibyiciro bitandukanye by'abantu
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa nawe yifatanyije n'abandi muri iyi siporo rusange
Abari n'abategarugori bari mu bakunzi b'iyi siporo

Amafoto: Umujyi wa Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .