00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Kigali bazindukiye muri siporo rusange (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2022 saa 09:25
Yasuwe :

Abaturage batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo Rusange imenyerewe nka Car Free Day, igamije gushishikariza abantu kwirinda indwara zitandura.

Ni siporo iba kabiri mu kwezi, aho imihanda imwe n’imwe iba yafunzwe igaharirwa abakoresha amaguru cyangwa amagare.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yifatanyije n’abawutuye muri Siporo Rusange yo kuri iki Cyumweru.

Iyi siporo imaze no kuba umwanya w’abana n’ababyeyi ngo babe hamwe, aho benshi bagendana bari ku magare cyangwa bagenda n’amaguru.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.

Hari hagamijwe kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu mu gihe runaka.

Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko no mu zindi ntara ziri kugenda zitabira gukora iyi siporo rusange.

Gukora siporo ni bumwe mu buryo bufasha abantu kwirinda indwara zitandura.

Ni mu gihe nk’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku ndwara zitandura muri 2013, bwagaragaje ko 2.8% bafite umubyibuho ukabije, 14.3% bafite ibiro byinshi bitajyanye n’uko bareshya, naho 7.8% bafite ibiro biri munsi y’ibyo bakabaye bafite.

Umubyibuho ukabije wiganje mu mujyi cyane cyane mu bagore.

Ibinure biziba imiyoboro imitsi itwara amaraso, iyo hazibye ijya ku mutima cyangwa mu bwonko, ni byo bitera guhagarara k’umutima (heart attack) na stroke."

Umujyi wa Kigali uvuga ko iyi gahunda ya siporo rusange ya Car Free Day ari n’umwanya wo gukomeza kubungabunga ibidukikije n’ikirere muri rusange no kubungabunga ubuzima.

Muri aya masaha imodoka zidakoresha imihanda, imyuka zisohora yangiza ikirere iragabanuka.

Muri iyi siporo bamwe bakoresha amagare abandi bakagenda n'amaguru
Uretse amagare, nta bindi binyabiziga bikoresha uyu muhanda mu masaha ya siporo rusange
Abato n'abakuru ntibagitangwa
Imyitozo ngororamubiri ni bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda indwara zitandura
Iyi siporo isigaye yitabirwa ku rwego rwo hejuru
Siporo iba iryoshye iyo abantu bagenda mu gikundi, baririmba
Abana baboneraho bakidagadura baherekejwe n'ababyeyi babo
Siporo yanahindutse umwanya mwiza ku bana n'ababyeyi
Meya Rubingisa aganira na bamwe mu bitabiriye siporo
Bamwe mu bapolisi na bo bazindukiye muri siporo rusange
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yifatanyije n'abatuye Umujyi muri siporo
Muri iyi siporo bamwe bagenda n'amaguru, abandi bagakoresha amagare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .