00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyakigali bategujwe iraswa ry’ibishashi by’imiriro mu gusoza umwaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukuboza 2022 saa 11:21
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali watangaje ko hazaturitswa ibishashi by’urumuri [Fireworks] ubwo Abanyarwanda bazaba bishimira ko basoje umwaka wa 2022, binjiye muri 2023.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022, mu itangazo ryasohowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence.

Yamenyesheje abawutuye n’abawugenda ko mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2022, rishyira ku wa 1 Mutarama 2023, Saa Sita z’Ijoro mu Mujyi wa Kigali hazaturitswa urufata rw’ibishashi by’imiriro.

Ni ibishashi bizaturikirizwa kuri Kigali Convention Centre, BK Arena, Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku musozi wa Bumbogo na Hotel des Mille Collines.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yasabye ‘Abaturage kutazikanga cyangwa ngo bahungabanywe n’ibyo bikorwa byo kwishimira umwaka mushya.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .