Umuyobozi muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, Ann Katusiime, yatangaje ko Abanya-Uganda 350 aribo biyandikishije basaba gufashwa kugira ngo basubire mu gihugu cyabo nyuma yo kubura uko bataha bitewe n’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Muri abo bari bariyandikishije, bamwe ntibabashije kuboneka ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ubwo abandi batahaga.
Ati “Icyiciro cya mbere cyarimo Abanya-Uganda 100 batashye, 94 bakurikiraho hanyuma ku wa Gatatu 66 nibo batashye. Twari twafashe imyanya y’abantu benshi bataha ariko igihe kigeze abo bonyine nibo baje. Twarabahamagaye bamwe batubwira batiteguye gutaha mu gihe abandi bumva bagishaka kuguma mu Rwanda.”
Katusiime yavuze ko abatashye ari abari barabuze uko bava mu Rwanda mu gihe ashaka bo bagumye mu Rwanda, bashobora kuzataha mu gihe imipaka izaba ifunguwe.
Umwe mu batashye witwa Phionah Nakitende, ni umubyeyi w’abana batatu wari mu Rwanda nk’umwarimu. Yahisemo gutaha kugira ngo yongere abe hafi y’umuryango we yari amaze amezi atandatu atabona.
Ati “Nk’umubyeyi, nabaga mu Rwanda nyuma y’igihe gito nkajya kureba umuryango wanjye. Umwana wanjye w’imyaka itatu yari akumbuye urukundo rwa kibyeyi. Nabavugishaga kuri telefoni ariko ibyo ntibyari bihagije. Ndanezerewe kuba ngiye kongera guhura nabo hanyuma tukishimana.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!