00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Ruhango biyemeje kurwanya icyakongera guhembera amacakubiri mu Banyarwanda

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 03:24
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside bagaragarizwa intambwe ikomeye Inkotanyi zateye mu guhagarika Jenoside no gushakira amahoro igihugu n’abagituye, biyemeza guhagurukira kurwanya ikintu cyakongera guhembera amacakubiri mu Banyarwanda.

Ni nyuma y’urugendoshuri bakoze kuri uyu wa Gatanu, babifashijwemo n’Umuryango witwa ‘Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge’ ufite intego yo kwigisha Abanyarwanda ibyabafasha gusenyera umugozi umwe mu nzira yo kubaka igihugu kizira amacakubiri no gukomera ku bumwe bwabo.

Abarwitabiriye bishimiye inyigisho bahawe kandi biyemeza ko bagiye kurwanya icyahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minani Cyprien ukora umwuga w’ubwarimu yagize ati"Byanshimishije cyane gusura iyi Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mpigiye ibintu byinshi nkaba ngiye kubisangiza abandi cyane abo nigisha."

Umuyobozi wa Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge, Mugorewase Rachel yavuze gutegura uru rugendoshuri ku baturage bo mu karere ka Ruhango, byari bigamije kubibutsa amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Ati" Byari ukugira ngo abantu bibutswe amateka y’uko urugamba rwo kubohora igihugu cyacu rwagenze maze dufatireho isomo ryo kumva twanze Jenoside n’ingengabitekerezo yayo."

Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge ni umuryango washinzwe mu rwego rwo kunganira Leta by’umwihariko mu rugamba rwo kwigisha Abanyarwanda kubungabunga ubumwe bwabo ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abitabiriye uru rugendoshuri bashimye inyigisho bahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .