Iri tsinda ryasuye aka Karere kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024, rigizwe n’abarimo umunyamabanga uhoraho muri Leta ya Lagos ndetse n’abandi bashinzwe uburezi kuva mu mashuri abanza kugera muri Kaminuza.
Ubuyobozi bwa Kayonza bwabasobanuriye uko mu mashuri yose himakajwe ikoranabuhanga n’uko rikoreshwa mu kuzamura imyigire y’abana no kureba umunsi ku munsi imyigire yabo.
Bwanaberetse kandi uburyo bwifashishwa mu gukurikirana buri mwana ku ishuri ndetse n’uburyo barira ku ishuri kandi bikagirwamo uruhare n’ababyeyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko baganiriye ku kijyanye n’uburyo uburezi bw’u Rwanda bukoramo, uruhare rw’ababyeyi mu kubagurira abana ku ishuri n’umusaruro bitanga kandi ngo byose ni ibintu bishimiye cyane.
Ati “Bishimiye kandi uburyo bukoreshwa mu guhanahana amakuru yo mu burezi nka SDMS, uburyo bwo kureba amanota y’abana mu ikoranabuhanga n’uburyo bwo kubakurikirana. Mu rwego rwo kureba rero uburezi bufite ireme twaberetse uko bwagiye buhinduka muri iyi myaka 30 ishize n’iterambere twagiye dukoresha. Twanaberetse uburyo imibare y’abana bajya mu ishuri bagiye bazamuka kandi babyishimiye cyane.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Leta ya Lagos, Abayomi Abolanie Abolaji, yavuze ko bishimiye kuza kwigira ku Rwanda uburyo bafite uburezi buteye imbere bushobora guhindura iterambere ry’u Rwanda.
Abayomi yavuze ko kubera ubwinshi bw’abaturage ba Lagos bagera kuri miliyoni 20, Leta yabo itakwishoboza gushora imari mu mashuri yonyine ari nayo mpamvu abikorera benshi bashora mu burezi.
Yasabye u Rwanda gutangira gushishikariza abikorera kugira ngo nabo bagire uruhare runini mu burezi.
Akarere ka Kayonza kabarizwamo amashuri ijana y’inshuke yigamo abana b’imyaka itatu kugeza kuri itanu arimo 64 ya Leta na 34 yigenga. Bafite amashuri abanza 124 arimo 101 ya Leta na 23 yigenga, bafite kandi amashuri yisumbuye 5 harimo 50 ya Leta n’andi ane yigenga. Bafite kandi amashuri 14 y’imyuga n’ubumenyingiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!