00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatega imodoka rusange bose muri Kigali, bazinjira mu 2025 bishyura gusa ahwanye n’urugendo bagenze

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 4 December 2024 saa 11:47
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura imitangire ya serivisi yo gutwara abantu n’ibintu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Béata Mukangabo, yatangaje ko bitarenze Ukuboza 2024 mu mihanda yose y’Umujyi wa Kigali, abagenzi batega imodoka rusange, bazaba bishyura amafaranga ahwanye n’urugendo bagenze gusa.

Byatangajwe kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2024 ubwo RURA yatangizaga ku mugaragaro ubwo uburyo buzwi nka ‘Distance Based Fare System.’

Ibyo bisobanuye ko niba wafatiye bisi mu mujyi rwagati ahazwi nka Downtown igiye i Kabuga, wenda uviramo Rwandex, uzajya wishyura urwo rugendo wagenze gusa, aho kwishyura urugera i Kabuga rwose.

Umugenzi azajya akoza ikarita ku mashini ikuraho amafaranga acyinjira, nagera aho aviramo yongere gukozaho ubundi acibwe amafaranga y’urugendo yagenze.

Urugendo ruto Mu Mujyi wa Kigali ni 182 Frw, ni ukuvuga intera yose iri mu kilometero cya mbere n’icya kabiri, mu gihe urugendo rurerure ruzajya rwishyurwa 855 Frw mu kilometero cya 25.

Ku ikubitiro iyi gahunda yatangirijwe ku mihanda Nyabugogo – Kabuga na Downtown – Kabuga, aho umugenzi azajya akoza ikarita ku mashini bisi igihaguruka, yongere akozeho mu gihe ageze aho aviramo.

Mukangabo ati “Gahunda yose irareba Umujyi wa Kigali wose, ariko kuko turi gutangira ntabwo twabikorera icyarimwe. Twagombaga guhera ku rugendo rwa Kabuga kuko ari rwo rurerure dufite rw’ibilometero 25, kugira ngo n’imbogamizi zaboneka, tuzikemure ku buryo bitarenze impera y’uyu mwaka tuzaba twabirangije byose.”

Ni gahunda yishimiwe n’abaturage batandukanye nk’uko bishimangirwa na Munyaneza Jean Marie uva i Kabuga buri munsi aza Nyabugogo.

Ati “Ni ibintu byiza cyane rwose. Nkanjye ugarukiramo hagati nabwiwe ko tuzajya tuyasubizwa.”

Nsabimana Eriel we ati “Uretse kwishyura urugendo rwose hari n’ukuntu wabaga uyobye aho ujya ugakoza ikarita ku modoka igiye aho utari ugiye agahomba. Ariko batubwiye ko niba washakaga kujya nk’i Kabuga ukibeshya ugakoza ku modoka ijya Batsinda, uzajya ugaruka wongere ukoze kuri ya mashini baguce ay’ikilometero kimwe ariko udahombye yose. Ni agashya keza cyane.”

Izindi mpinduka zabaye ni uko ibiciro by’ingendo byiyongereye, aho nk’urugendo ruva i Nyabugogo rujya i Kabuga unyuze Sonatubes, umugenzi yatangaga 741 Frw ubu akaba azajya atanga 855 Frw.

Mukangabo yavuze ko ibiciro byari biriho kuva mu 2018, bityo ko byagombaga kongerwaho kuko ikiguzi cy’ubuzima na cyo cyiyongereye ariko bigakorwa mu buryo butaremereye abagenzi.

Ati “Mu minsi ishize duhindura ibiciro, byari ugukuramo Nkunganire ya leta gusa, ariko ibindi byose byari bimeze nk’uko byari bimeze kuva mu 2018. Byakozwe mu kujyanishwa n’igihe kuko icyagurwaga mu 2018 atari ko kigurwa ubu, ariko tubikora mu buryo butaremereye ndetse dushyiraho ubu buryo ngo byibuze umuntu yishyure urugendo yakoze.”

Uyu muyobozi yavuze ko bitari ku byerekezo byatangirijweho iyo gahunda gusa, ahubwo ibiciro bishya byatangiye gukurikizwa no ku bindi byerekezo byo mu Mujyi wa Kigali.

Abakoresha imihanda ya Nyabugogo - Kabuga na Downtown - Kabuga baganuye kuri gahunda nshya yo kwishyura urugendo wagenze gusa aho kuba 'ligne' yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .