00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Gisagara barataka ibihombo baterwa no kutagira umuhanda utunganyije

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 31 December 2024 saa 07:17
Yasuwe :

Abatuye mu bice byegereye Akanyaru mu Karere ka Gisagara bagaragaza ko bakomeje kugura n’ibihombo byinshi no kutabyaza amahirwe ari ku masoko atandukanye bijyanye n’uko batagira umuhanda wa kaburimbo.

Umugezi wa Akanyaru ukora ku mirenge irindwi irimo uwa Nyanza, Kigembe, Mugombwa, Mukindo, Muganza, Gishubi na Mamba.

Ni igice gikorerwamo ubuhinzi bw’ibihingwa nk’umuceri, ibigori, ibishyimbo, urutoki ariko hakanagaragara imbuto ndetse n’imboga ziganjemo inyanya, icyakora kubigeza ku isoko biracyari indyankurye.

Mukeshimana Ephrem, uhagarariye uruganda rukora inzoga mu bitoki ruri mu Murenge wa Mamba, yabwiye IGIHE ko gukorera ahatari umuhanda bibahenda cyane mu rwego rw’ubuhahirane kuko kugeza ibicuruzwa ku isoko no gufata bimwe mu bikenerwa mu kazi kabo bibahenda bikanangirika.

Ati “Dukenera ibitoki henshi nko muri Nyanza n’ahandi, ariko kubigeza aha ni urugamba. Iyo dukeneye nk’amacupa ava i Kigali biba ari ukuzenguruka, ariko dufite nk’umuhanda uturuka i Rwabusoro-Nyamiyaga ugakomeza i Mamba, byaba ari bugufi ya Kigali kandi hagendeka neza."

Perezida wa COOPEC Impamba, yashibutse ku ihuriro ryitwa UCORIBU rigizwe n’abahinzi ibihumbi 18 b’umuceri biganje muri Gisagara, Iyamuremye Eric, we yavuze ko uyu muhanda wa Gisagara-Nyanza wafatana n’uwa Bugesera – Kigali.

Yavuze ko uramutse wubatswe wafungura amarembo y’iterambere ku bahinzi bo muri aka gace, bakageza umuceri wabo ku isoko rya Kigali n’ahandi bitabagoye.

Ati “Nubwo dufite uruganda rw’umuceri rwa Gikonko, uyu muhanda uramutse ukozwe byatuma umusaruro ukusanywa byoroshye ukanagera ku isoko yose . Ni inyungu ikomeye ku muturage.’’

Ni mu gihe Perezida wa PSF mu Murenge wa Mamba, Ntagengwa Alexis yavuze ko muri ibyo bice heramo inyanya nyinshi, ariko babuze isoko ryazo, umuhanda uramutse ukozwe, ayo mahirwe y’umurimo yose yabyazwa umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko bakomeje ubuvugizi ku nzego nkuru z’igihugu, kugira ngo uwo muhanda ube wakubakwa kuko bigaragara ko aka karere gasa nk’akagifungiranye.

Ati “Iki cyifuzo twari twanakigejeje kuri Perezida wa Repubulika, Kagame Paul, kandi wumvaga ko abyumva. Twifuza ko uyu muhanda wava mu Karere ka Gisagara ukambuka mu ka Nyanza ugahura n’ uriya uva Bugesera ugafatira ahitwa i Nyamiyaga. Byatuma tugera ku masoko nka Bugesera na Kigali byoroshye, ni ibirometero biterenga 45 tugahita tuva mu bwigunge.’’

Ku wa 25 Gashyantare 2019, ni bwo abikorera bo mu Karere ka Gisagara bagejeje icyifuzo cy’umuhanda wa kaburimbo uturuka mu Karere ka Nyanza werekeza i Gisagara, kuri Perezida Kagame.

Icyo gihe yari yasuye ibice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo akabonana n’abavuga rikumvikana bo muri iyi iyi ntara.

Hari imihanda yo mu Karere ka Gisagara yangiritse ku buryo biba bigoye kuyigendamo, bigakomera cyane mu bihe by'imvura
Abikorera bo mu Karere ka Gisagara bahamya ko igihe baba bobonye umuhanda wa kaburumbo winjira mu karere rwagati, babasha kugera ku masoko akomeye bagatera imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .