Abantu umunani b’i Kigali na batatu b’i Rusizi basanzwemo Coronavirus

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Nyakanga 2020 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu masaha 24 ashize abantu 11 basanzwemo icyorezo cya Coronavirus, mu bipimo 3414 byafashwe.

Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, abo bantu 11 barimo umunani b’i Kigali na batatu b’i Rusizi batumye umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda uba 1092, abamaze gukira nabo biyongeraho 11 bagera kuri 523. Ni ukuvuga ko abakirwaye bakomeje kuba 566.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kuzamura umubare w’ibipimo bifatwa ku munsi, aho mu masaha 24 ashize hafashwe ibipimo 3414, bituma ibimaze gufatwa byose hamwe bigera ku 157,271.

Iyi minisiteri iheruka kwiyemeza gupima abantu benshi ibasanze mu nzira, mu rwego rwo gusuzuma uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali. Yiyemeje gupima abantu 5000.

Mu buryo bwatangiye kwifashishwa, buri minota irindwi, abakozi bo mu nzego z’ubuzima bafatanyije n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda, bahagarika itsinda ry’abantu, baba abari mu binyabiziga cyangwa abagenda n’amaguru, bakabasaba kwipimisha ku bushake.

Abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda ni abantu batatu, bose baturukaga hanze y’u Rwanda baramaze kuremba. Harimo umusirikare umwe n’umupolisi umwe bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo n’umugabo wabaga muri Tanzania.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .