Abantu icyenda bafashwe biba amashanyarazi mu kwezi kumwe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Ugushyingo 2019 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2019, yafashe abantu icyenda hirya no hino mu gihugu bagerageza kwiba amashanyarazi.

Aba bantu bafashwe binyuze mu mukwabu ukomeje gukorwa na REG ifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Polisi y’Igihugu n’abaturage batanga amakuru ku hakekwa ubujura bw’amashanyarazi.

Abafashwe biganjemo abafite amahoteli, utubari, abantu bafite ibikorwa bitandukanye n’abantu ku giti cyabo.

Bamwe mu bafashwe bashyikirijwe RIB mu bice baherereyemo ndetse kuri ubu barimo gukorwaho iperereza kugira ngo dosiye zabo zishyikirizwe Ubushinjacyaha bahabwe ubutabera.

Ku wa 28 Ukwakira 2019 nibwo uwitwa Mukwiye Bernard ufite Ikigo Sun Hill Ltd, yafatiwe mu cyuho arimo gukoresha umuriro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yahise ashyikirizwa RIB ikorera mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Ku wa 25 Ukwakira 2019 kandi mu Karere ka Nyabihu, nibwo umugabo yafashwe yiba amashanyarazi, ibikorwa yari amaze igihe akora dore ko kuva mu 2016, yakoreshaga umuriro atawishyura.

Muri rusange abantu icyenda ni bo bafashwe biba amashanyarazi hirya no hino mu gihe kuva mu ntangiriro z’Ukwakira 2019.

Umukozi muri REG ushinzwe Ishami ryo kurwanya ibihombo byose aho byaba bikomoka, Nkubito Stanley, yavuze ko “REG ntabwo izihanganira iki cyaha kandi ingamba zo guhashya abiba amashanyarazi zarakajijwe.”

Nkubito avuga kandi ko ubujura bw’amashanyarazi bukoma mu nkokora iterambere ry’igihugu kandi bushobora guteza impanuka nyinshi.

Umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarengeje umwaka, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu.

Umukozi muri REG, ushinzwe Ishami ryo kurwanya ibihombo byose aho byaba bikomoka, Nkubito Stanley

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza