Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ukuboza mu Nama Nkuru ya Polisi yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ni inama yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, unafite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze.
Minisitiri Busingye yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza, yavuze ko imibereho n’imikorere myiza by’abapolisi ikomeje kwitabwaho, bahabwa amahugurwa atandukanye agamije kubongerera ubumenyi no gushakirwa ibiro, amacumbi, ibikoresho n’ibindi.
Yagaragaje ko abaturage bagikomeje gukora ibyaha mu buryo butandukanye aho imibare y’abafashwe babikekwaho mu mezi 11 y’uyu mwaka ari myinshi. Yavuze ko impamvu ari uko nk’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibiyobyabwenge usanga akenshi gihuriwemo n’abantu barenga umwe.
Ati “Mu mezi 11 (Mutarama – Ugushyingo) abakekwaho ibyaha ibihumbi 45.380 barafashwe ndetse bashyikirizwa Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza, abo bihama bahanwe hakurikijwe amategeko.”
“Muri bo 18.673 bafungiwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, 17.221 bafatiwe mu byaha by’ubujura, 4.229 bafungiwe gusambanya abana naho 5.257 bakurikiranyweho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.”
IGP Munyuza yanavuze ko Polisi y’u Rwanda yakajije ingamba zo kurwanya impanuka zo mu muhanda aho mu mwaka ushize wa 2019 mu mezi 11 hari habaye impanuka 622 zihitana ubuzima bw’abantu 684. Ni mu gihe mu mezi 11 y’uyu mwaka wa 2020 hamaze kuba impanuka zikomeye 561 zahitanye ubuzima bw’abantu 609.
Minisitiri Busingye yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda rufite umutekano usesuye hakigaragara bimwe mu byaha bihungabanya umutekano. Yibutsa Polisi y’u Rwanda ko ari ngombwa gukomeza gukorana n’abaturage babakangurira kwirindira umutekano batangira amakuru ku gihe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!