Abantu hafi 4000 bakurikiranweho kwambura za Sacco

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Gashyantare 2020 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’abantu batandukanye bambuye za Sacco amafaranga agera kuri miliyari icumi, itsinda ryashinzwe kugaruza ayo mafaranga rimaze kwishyuza miliyari 3.4 Frw ndetse abantu 3909 basinye inyandiko bemera kwishyura miliyari 1.9 Frw mu gihe kitarenze amezi atatu.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo BNR yatangazaga uko Politiki y’ifaranga n’ubusugire bw’urwego rw’imari byari bihagaze mu 2019 n’ibyitezwe mu 2020, yagaragaje ko urwego rw’imari iciriritse, mu mwaka ushize rwabonye inyungu, kuko umwaka wa 2019 wasize umutungo mbumbe w’ibigo by’imari wiyongereyeho miliyari 41 Frw, uba miliyari 321 Frw.

Muri icyo gihe kandi inyungu Sacco zabonye yavuye kuri miliyari 4.4 Frw igera kuri miliyari 5.2 Frw, mu gihe inyungu z’Umurenge Sacco zavuye kuri miliyari 2.8 Frw ziba miliyari 4.3 Frw.

Ni inyungu BNR ivuga ko ishingiye ahanini ku buryo bwo kwishyuza inguzanyo zari zaratanzwe. Kugeza mu Ukuboza 2019 inguzanyo zitishyuwa mu bigo by’imari zari 5.7%, akaba ari nawo mubare muto ubayeho mu myaka itanu ishize. (7.9% mu Ukuboza 2015, 9.0% mu Ukuboza 2016, 8.2% mu Ukuboza 2017, 6.5% mu Ukuboza 2018.)

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko za Sacco zikwiye kongererwa imbaraga mu mikorere na mbere y’uko hatekerezwa gusa ku kuzihuza mu ikoranabuhanga, kuko bigoye ngo uzatunganye mu ikoranabuhanga icyo wananiwe gukora n’intoki.

Yagize ati “Hari ibihombo byinshi ntabwo ndi buvuge imibare, ariko byaziye mu gushyira mu ikoranabuhanga izi za Sacco […] Izi za Sacco n’ibigo bikorana bikwiye gufashwa. RCA uko nyizi, inshingano zayo zakabaye gufasha abantu mu mikorere aho bari hose, ariko ubushobozi muri RCA ntabwo bijyanye n’izo nshingano.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko kwishyuza abambuye za Sacco ari umwanzuro wafashwe mu Umushyikiriano 2018, kandi kubishyira mu bikorwa byari bihuriweho n’inzego nyinshi.

Yakomeje ati “Twagize inshuro ebyiri, ubu harimo kurebwa niba hakenewe inshuro ya gatatu yo kwishyuza, ariko navuga ko uretse izi miliyari eshanu zagaruwe habayeho kureba ubushake bw’abantu mu kwishyura, ariko ntabwo ndi bivuge ku kigomba gukurikira ku zindi miliyari eshanu zigikenewe kugaruzwa, ubushake bwa Guverinoma bwo burahari kugira ngo amafaranga ashobora kugaruzwa agaruzwe.”

Yavuze ko gushyira ikoranabuhanga muri za Sacco bizafasha cyane kubera ko abantu bagenda bahimba inyandiko, mu gihe haba hari ikoranabuhanga byakoroshya uburyo bwo gukurikirana ibikorwa byose biba byabaye n’aho amafaranga yarengeye.

Yavuze ko umushinga wo guhuza za Sacco ukomeje ku buryo ubu uri mu cyiciro cy’igerageza, ariko bikazakorwa hahujwe sacco zo mu Karere zikavamo imwe nini mu ikoranabuhanga.

Ati “Zizaguma ari amashami y’iyo Sacco nini yo ku Karere. Yego habayemo ibibazo mu kuzishyira mu ikoranabuhanga, ariko twishimiye ko uyu munsi, dufatanyije n’inzego zitandukanye ubu turi mu igerageza, turimo gukorana na sacco eshatu kandi ibikorwa biratanga icyizere.”

“Turizera ko bitarenze Werurwe uyu mwaka tuzaba turangije igerageza, tugatangira gukoresha iyi gahunda. Twagize ibibazo nibyo, ariko ubu turi mu murongo mwiza kandi twizeye ko gukoresha ikoranabuhanga bizafasha mu kugabanya ibibazo biri muri za Sacco.”

Inguzanyo zatanzwe n’Umurenge Sacco kugeza mu Ukuboza 2019 zazamutseho 8.4% ziva kuri miliyari 48 Frw zabarwaga mu Ukuboza 2018 zigera kuri miliyari 52 Frw mu Ukuboza 2019. Izindi Sacco ku nguzanyo zatanze hazamutseho 6.4%, ziva kuri miliyari 65 Frw zigera kuri miliyari 69 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .