Abantu bose bakomerekejwe na gerenade yatewe i Ndera basezerewe mu bitaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2020 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yatangaje ko abantu bane bari basigaye mu bitaro muri 11 bakomerekejwe na gerenade yatewe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, bamaze gusezererwa mu bitaro.

Ku mugoroba wo ku wa 7 Gicurasi, umusore witwa Tunezerwe Jean Paul yinjiye mu nzu bogosheramo - asanzwe anabereye umukiliya - afite gerenade, ayeretse abarimo imbere babona yatangiye gucumba umwotsi.

Bahise bamusaba gusohoka, ageze mu muryango ihita imuturikana arapfa, abantu 11 barakomereka barimo babiri bakomeretse bikomeye. Bahise bajya kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Polisi yemeje ko abantu bose uko ari 11 bari bakomeretse bamaze gusezererwa mu bitaro nyuma y’uko bane bari basigayemo baraye batashye.

Mu butumwa Polisi y’Igihugu yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yagize iti “Amakuru mashya ku iturika rya gerenade ryabaye ku 7 Gicurasi 2020 mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo. Nyuma yo gusezerera barindwi mu bari bakomeretse hagasigara bane, Uyu munsi ku mugoroba nabo bane basezerewe mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .