Abantu batatu bishwe n’imvura yaraye iguye hasenyuka inzu 48

Yanditswe na Habimana James
Kuya 25 Mata 2020 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (Minema), yatangaje ko imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, yahitanye abantu batatu umwe arakomereka naho inzu 48 zirasenyuka.

Imibare iyi Minisiteri yahaye IGIHE, igaragaza ko uretse aba bantu batatu bapfuye, umwe wakomeretse ndetse n’inzu 48 zasenyutse, iyi mvura yangije n’ibindi byinshi.

Ivuga ko hangiritse hegitari 35.32 z’ibihingwa, amatungo magufi atanu arapfa, ibiraro bitatu biracika, yangiza imihanda itatu n’ibindi.

Mu gihe kitarenze iminsi 10 gusa, imvura imaze iminsi igwa mu gihugu imaze guhitana hafi abantu 20.

Imvura yaguye tariki 17 uku kwezi, yahitanye abantu batatu abandi babiri barakomereka, hangirika n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Tariki 22 Mata, indi mvura ikomeye yaguye hirya ni hino mu gihugu niyo yahitanye abantu benshi bagera kuri 12, abandi 18 barakomereka, hangirika n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo inzu 32.

Minema ivuga ko abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakwiye kwimuka, kuko nta muntu ujya inama n’ibiza.

Abaturage cyane cyane abari ahantu hashobora kubashyira mu kaga, kandi babwirwa ko bagomba kumenya ko imvura iri bukomeze, bityo abahasigaye bakwiye kuhava.

Minema itangaza ko abantu bakwiye kumenya ko mu gihe cy’imvura bagomba kuva hanze, munsi y’ibiti, bakava no kuri telefoni kuko bashobora gukubitwa n’inkuba.

Ibiza bikomeje kwibasira abaturage hirya no hino mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .