00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu batatu bakize Marburg

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 October 2024 saa 08:49
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batatu bakize indwara ya Marburg, bituma umubare w’abayikize muri rusange ugera kuri 15, mu gihe ibipimo byafashwe kuri uyu wa Kane ari 183, bituma ibipimo bimaze gufatwa muri rusange bigera kuri 2949.

Kuri uyu munsi nta muntu witabye Imana azize Marburg, ibituma umubare wabo uguma kuri 13 mu gihe abari kuvurwa bagera kuri 30.

Abagera kuri 346 bamaze guhabwa urukingo, mu gihe abamaze kwandura muri rusange ari 58.

Minisiteri y’Ubuzima itanga icyizere ko iyi ndwara itari yakwira mu gihugu muri rusange ndetse ikavuga ko abayigaragaweho n’abo bahuye bose bamaze gushyirwa mu kato kugira ngo bakurikiranwe mu buryo bw’umwihariko.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni ukugira umutwe ukabije, umuriro mwinshi, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.

Uburyo bwo kuyirinda bukubiye mu kugira isuku, binyuze mu gukaraba intoki inshuro nyinshi no kwirinda kwegerana cyangwa gusuhuzanya n’umuntu ufite ibimenyetso by’iyi ndwara.

Mu gihe ufite ibi bimenyetso, cyangwa se ukeka ko hari umuntu ubifite, wahamagara 114 ugahabwa ubufasha bwisumbuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .