Abantu batatu baguye mu mpanuka yakomerekeyemo batanu i Rwamagana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 Kanama 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Abantu batatu basize ubuzima mu mpanuka yabereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, mu gihe abandi bayikomerekeyemo.

Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2020, ibera mu Mudugudu wa Plage mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Prado yagonze umunyegare akiruka akagonga abandi.

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu ntituramenya icyabiteye kuko uwari utwaye imodoka nawe ari kwa muganga, ari mu bakomeretse ariko hahise hapfa abantu batatu.”

“Ni imodoka yavaga mu bice bya Nyagatare yerekeza i Kigali ageze i Nyarusange agonga igare, hafi aho hari abapolisi babireba baramuhagarika ntiyahagarara arakomeza aragenda ageze nko muri metero 800 avuye aho ngaho yagongeye igare, agonga ikamyo yerekezaga Kayonza nabwo ntiyahagarara arakomeza imbere agonga moto yari iriho umugenzi n’umumotari imodoka ikubita igiti aba aricyo kiyihagarika.”

CIP Hamdun yasabye abantu bafite ibinyabiziga gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda arimo ibyapa, kubahiriza umuvuduko usabwa no kwirinda gutwara basinze mu rwego rwo gukumira impanuka.

Kuri ubu imirambo y’abapfiriye muri iyi mpanuka yajyanywe mu Bitaro bya Rwamagana mu gihe abaturage batanu bakomerekeye muri iyi mpanuka nabo bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga.

Abantu batatu baguye mu mpanuka yakomerekeyemo batanu i Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .