00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu batandatu baguye mu mpanuka y’ikamyo yarenze ikiraro ku Kinamba (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 09:54
Yasuwe :

Impanuka y’ikamyo yarenze ikiraro cy’ahazwi nko ku Kinamba ikagwa munsi yacyo yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu barimo abanyamaguru, umumotari, umushoferi wari uyitwaye n’abo bari kumwe.

Abaturage bari ahabereye iyi mpanuka babwiye IGIHE ko yabaye ahagana saa Kumi z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022.

Ni impanuka yabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari k’Amahoro, Umudugudu w’Amizero.

Abantu batandatu bahise bitaba Imana ndetse hanakomeretse abantu bane barimo n’uwari kumwe na shoferi muri iyo kamyo n’undi muntu wari utwaye imodoka y’ivatiri.

Ni ikamyo yo mu bwoko bwa Howo, yamanukaga iturutse mu Mujyi wa Kigali rwagati iri mu muhanda w’ahazwi nko kuri Yamaha igana ku Kinamba. Nubwo ari imodoka isanzwe yikorera imizigo irimo umusenyi, ubwo yakoraga impanuka nta kintu yari yikoreye.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Rene Irere, yabwiye IGIHE ko bikekwa ko iyi modoka yabuze feri.

Ati “Birakekwa ko iyo kamyo yabuze feri. Yabanje kugonga ivatiri bituma na yo igonga umunyamaguru, nyuma irakomeza igonga abandi banyamaguru.”

SSP Irere yasabye abashoferi kujya bagenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo kuko akenshi kubura feri hari n’igihe biterwa no kuba yaba ishaje.

Ati “Turabasaba gukurikirana ubuzima bw’ikinyabiziga utwara umunsi ku wundi no kuringaniza umuvuduko bitewe n’aho ugeze.”

Iyi mpanuka ikimara kuba inzego za polisi zahise zihagera zitanga ubutabazi bw’ibanze aho abari bakomeretse bajyanywe kwa muganga kwitabwaho mu gihe abitabye Imana bo bajyanywe mu bitaro gukorerwa isuzuma.

Abantu batandatu baguye mu mpanuka y’ikamyo yarenze ikiraro ku Kinamba ho mu Karere ka Nyarugenge
Iyi mpanuka bikekwa ko yatewe n'ikamyo yacitse feri
Inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera zitangira gutanga ubutabazi bw'ibanze
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Kumi z'umugoroba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .