Abantu batandatu bafashwe mu cyumweru kimwe bakekwaho kwiba amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nzeri 2019 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi umaze icyumweru ukorwa, abagera kuri batandatu batawe muri yombi bakekwaho ko bishoye muri ubwo bujura.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) gifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi n’abaturage, cyatangiye ibikorwa mu gihugu hose bigamije kurwanya abiba amashanyarazi, kuva ku wa 12 Nzeri 2019 kugeza tariki ya 18 Nzeri hafatwa abantu batandatu.

Tariki ya 12 Nzeri 2019, umukwabo wahereye kuri Twizeyimana Justin na Tegura Mariam bo mu karere ka Gatsibo Umurenge wa Kiziguro, Akagari ka Ndatemwa, bashinjwa ko bibaga amashanyarazi bakayakoresha mu rugo rwabo.

I Musanze mu Murenge wa Cyuve mu Kagali ka Bukinanyana, Nshimiyimana Jerome nawe yatawe muri yombi ku itariki ya 13 Nzeri 2019, nyuma yuko biketswe ko yiba amashanyarazi akayakoresha mu nzu atuyemo.

Ku itariki ya 16 Nzeri 2019 Mukamukarage Consolée wo mu karere ka Rusizi, yafashwe nyuma yo gukekwaho ko yiba amashanyarazi akayakoresha mu ibarizo rye. Bushigo Bagaya n’umugore we Naweza Baseme nabo bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama, batawe muri yombi ku wa 17 Nzeri 2019, nyuma yuko biketswe ko biba amashanyarazi bakayakoresha mu nzu irimo icyuma gisya.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikoreshwa ry’amashanyarazi no gukumira iyangizwa ry’umutungo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gikwirakwiza amashanyarazi (EUCL) Nkubito Stanley, yavuze ko abakekwa bose bazagezwa imbere y’ubutabera.

Nkubito yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

Ati “REG ifatangiye n’inzego z’umutekano n’abaturage yatangiye ibikorwa byo guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu.”

“Aba bantu bafashwe ku bufatanye n’baturage, turasaba abantu ko batakomeza kwishora muri ibi bikorwa.”

Kuva mu Ugushyingo 2018 REG yatangiye igenzura mu gihugu hose hagamijwe gushakisha abantu biba amashanyarazi, ngo bafatwe bagezwe imbere y’ubutabera.

Imibare igaragaza ko igihombo cy’amashanyarazi kingana na 6.5% aho igice kinini ari ayibwe. Inyigo yakozwe umwaka ushize yagaragaje ko umuriro wibwe ufite agaciro ka miliyari 1.9Frw.

Kwiba amashanyarazi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe rya Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza