Abantu batagira ubwenegihugu bakirwa n’u Rwanda bafashwa iki?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 Kanama 2020 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byasinye amasezerano agendanye n’abantu batagira ubwenegihugu yo mu 1954 bituma ruba kimwe mu byemeye kubakira, bikabitaho aho mu burenganzira bahabwa haba harimo byinshi bigenerwa umwenegihugu usanzwe.

Mu mpera z’ukwezi gushize, u Rwanda rwatangaje ko rwakiriye umuntu udafite ubwenegihugu witwa Adham Amin Hassoun wari uturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza igifungo yari yarahawe.

Ni umwe muri benshi babarurwaga ku Isi kuko mu 2018 abaturage bangana n’abatuye u Rwanda, ni ukuvuga basaga gato miliyoni 12 aribo batari bafite ubwenegihugu.

Amasezerano mpuzamahanga yo mu 1954 agenga abantu badafite ubwenegihugu asobanura ko umuntu udafite ubwenegihugu ari uwo ariwe wese udafatwa nk’umwenegihugu w’igihugu runaka mu buryo bw’amategeko.

Aya masezerano asaba ibihugu bibakiriye kubaha uburenganzira bungana n’ubuhabwa abenegihugu babyo bakubahirwa imyemerere y’idini yabo kandi bakabona uburezi bukwiriye ku bana babo.

Baba bagomba guhabwa uburenganzira ku murimo ku buryo bashobora guhatanira akazi kimwe n’abaturage b’igihugu babarizwamo mu buryo bwemewe n’amategeko, muri make baba bemerewe kubaho nk’uko undi munyamahanga uri mu gihugu afatwa nubwo bo baba badafite ubwenegihugu.

Hari ubwo abantu badafite ubwenegihugu bagengwa n’amategeko ya HCR kuko inshuro nyinshi bisanga mu bihugu bimwe na bimwe nk’impunzi, urugero ni nk’impunzi u Rwanda ruherutse kwakira zivuye muri Libya.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabwiye IGIHE aya masezerano areba abantu badafite ubwenegihugu mu bihugu biri ku Isi, aho yatanze urugero ku bantu b’Abanya-Palestine bavukira muri Liban, bisanga nta gihugu na kimwe bafitiye ubwenegihugu.

Ati “Aba bantu twavanye muri Libya, buriya nta bwenegihugu bari bafite. Ni bwo buryo baje kugira ngo duhe umuntu aho yaba noneho abe atekereza inzira yindi yakurikiraho, aruhuke, agire aho yicara, agire aho ahabwa agaciro nk’umuntu, noneho atekereze andi merekezo ye.”

Akenshi usanga bene aba bantu nta byangonbwa bafite, ndetse rimwe na rimwe babeshya aho baturuka kugira ngo badasubizwa inyuma.

Ati “Ibyihuta ni ukubandika nk’abadafite ubwenegihugu no gushaka ibihugu byakwemera kubaha aho baruhukira.”

Busingye asobanura ko iyo igihugu cyakiriye umuntu udafite ubwenegihugu, haba hari uburenganzira yemererwa, ntabwo aba ari imfungwa ahubwo ahabwa “ibintu bimeze nk’iby’umwenegihugu uri mu gihugu”.

Igihugu iyo cyakiriye umuntu udafite ubwenegihugu kiba gifite inshingano zo kumwitaho ku buryo niba akeneye serivisi z’inkiko azibona kandi nta kiguzi.

Ingingo ya 17 igenga amasezerano mpuzamahanga yo mu 1954 y’abantu batagira ubwenegihugu ivuga ko igihugu cyamwakiriye kimufasha kubona akazi ku buryo ahembwa kimwe n’abenegihugu.

Mu gihe umuntu udafite ubwenegihugu yakiriwe mu gihugu ariko akaba afite impamyabumenyi zimuhesha uburenganzira bwo guhatanira akazi, igihugu cyamwakiriye gisabwa kumufasha ku buryo abona amahirwe angana n’ay’abandi baturage.

Igihugu ni cyo kiba gifite inshingano zo kumushakira aho aba, akabona uburezi bw’ibanze nk’uko abandi baturage nabo babuhabwa. Aba yemerewe kugira uburenganzira bwo guhabwa buruse, ndetse akishyurirwa ishuri nk’uko abandi bigenda.

Mu bijyanye n’umurimo, umuntu udafite ubwenegihugu yemererwa buri kimwe nk’icyo umwenegihugu ahabwa, harimo ikiruhuko, ubwiteganyirize bw’izabukuru, ubw’impanuka n’ibindi.

Mu gihe akeneye ubufasha mu kindi gihugu, igihugu cyamwakiriye ni cyo kiba gifite inshingano zo kumufasha kububona. Ibi bijyana n’uko kandi igihugu cyamwakiriye kiba gifite inshingano zo kumuha ibyangombwa bituma ashobora gukora ingendo imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Gusa aya masezerano avuga ko ibyo byagombwa biba bigomba kugaragaza ko ari umuntu udafite ubwenegihugu wakiriwe n’igihugu runaka kandi izo nyandiko ntizigomba kugira agaciro karenze imyaka ibiri, iyo irangiye nyirazo asaba izindi nshya.

Igihugu kandi cyakiriye bene uyu muntu kiba gisabwa kumworohereza ku buryo atagorwa no kubona ubwenegihugu bwacyo, haba hari igiciro bisaba kugira ngo abuhabwe, kikagabanywa.

Igihugu icyo aricyo cyose kibarirwa mu Muryango w’Abibumbye gishobora gusinya aya masezerano ku buryo cyatangira kuyakurikiza cyakira aba bantu.

Hassoun uherutse kwakirwa n’u Rwanda, ni umugabo w’imyaka 58. Ni umunya-Palestine wavukiye muri Liban nyuma ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1989 aho yakoraga nk’inzobere muri mudasobwa mu gace ka Broward muri Leta ya Florida.

Impunzi zo muri Palestine zavukiye muri Liban ntabwo ziba zemerewe ubwenegihugu bwo muri Liban, nta nubwo zishobora no kwaka ubwenegihugu bwo mu bihugu bihana imbibi nka Israel.

Adham A. Hassoun yahamijwe ibyaha mu 2007, gusa aza kurangiza igihano cye hakiri kare arekurwa mu 2017 ku bwo kurangwa n’imyitwarire myiza muri Gereza. Ku wa Kabiri nibwo yurijwe indege imuzana mu Rwanda

Inkuru wasoma: U Rwanda rwakiriye umuntu udafite ubwenegihugu wari ufungiwe muri Amerika


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .