Abantu barindwi bashyiriweho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi bashinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 19 Werurwe 2019 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwatangaje ko abantu barindwi bari ku isonga ryo kuyobora no gutera inkunga ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda bashyiriweho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi.

Mu minsi ishize mu itangazamakuru hasakaye amakuru y’uko u Rwanda rwashyizeho impapuro zisaba itabwa muri yombi ku bantu batandukanye. Havuzwe Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe w’iterabwoba wa RNC, Paul Rusesabagina n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, muri Gashyantare yatangaje ko bari gukorana na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) kugira ngo hatabwe muri yombi abakekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Icyo gihe ntabwo IGP Dan Munyuza yigeze avuga amazina y’abashyiriweho izi mpapuro ariko yabasobanuye ‘nk’abantu bavugwa mu bikorwa bihungabanya umutekano wacu usanga banafatanyije cyangwa banavugira iyo mitwe’.

Yakomeje agira ati “Mwagiye mubyumva hambere abahungabanyaga umutekano mu gihugu cyacu mu turere duhana imbibi n’ibindi bihugu muzi. Umunsi bafashwe bagashyikirizwa inkiko twese tuzabimenya.”

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE kuri uyu wa 18 Werurwe 2019, yavuze ko ‘‘abashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi ni barindwi’ nubwo atatangaje amazina yabo ndetse ko iperereza rigikomeje habonetse n’abandi bazishyirirwaho.

Yagarutse ku bikorwa bitandukanye bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bikorwa na Kayumba Nyamwasa n’abo bafatanyije bibumbiye mu mutwe wa P5.

Ati “Kayumba yari yarakatiwe n’inkiko za gisirikare ariko hari ibindi byaha yakoze bijyanye no kurema umutwe w’iterabwoba, kurema ingabo zitemewe, ibyaha bijyanye n’ubufatanyacyaha mu kwica, gutera inkunga iterabwoba. Murabizi ko hari raporo ya Loni igaragaza uruhare rwe mu gukora iterabwoba.”

Yavuze ko hari n’abandi bisanga mu bufatanyacyaha mu bwicanyi, mu gutera inkunga iterabwoba, gushinga imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’abanyarwanda no kubica ndetse no kwishyira hamwe kw’imitwe itandukanye imwe muri yo yasize ikoze Jenoside nka FDLR.

Mutangana yavuze ko impapuro zita muri yombi aba bantu zashyizweho nyuma y’iperereza ryimbitse ryabakozweho.

Ati “Turi gukorana n’inzego z’ibihugu bitandukanye dutekereza ko bashobora kuba barimo ntari bukubwire kubera impamvu z’iperereza kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.”

Raporo y’impuguke za Loni yasohotse mu mpera za Ukuboza umwaka ushize, ivuga ko mu misozi ya Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo hari umutwe w’inyeshyamba zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda uyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Uwo mutwe impuguke zivuga ko unakorana n’ihuriro ry’amashyaka arwanya Leta y’u Rwanda rizwi nka P5 rigizwe n’Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Socialist Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na Rwanda National Congress (RNC) iyoborwa na Kayumba.

Ku wa 14 Mutarama 2011, Kayumba yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare adahari igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 amaze guhamywa ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kutubahiriza amategeko hamwe n’ibindi.

Yari yarashyiriweho izindi mpapuro zimuta muri yombi kubera uruhare akekwaho mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kuyobora ibitero bya grenade zahitanye abaturage mu Mujyi wa Kigali mu 2013.

Paul Rusesabagina wamenyekanye muri filime ‘Hotel Rwanda’ yakoranye n’imitwe irwanya leta y’u Rwanda irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa n’abandi nka Nsabimana Callixte Sankara na we urebwa n’impapuro zisaba ko atabwa muri yombi.

Sankara ni umuvugizi w’inyeshyamba ziyise FLN ukorana n’ishyaka MRCD ryiganjemo abiyomoye kuri FDLR.

Uwo mutwe ni nawo wigambye ibitero byagabwe mu turere dukikije ishyamba rya Nyungwe mu Ntara y’Amajyepfo umwaka ushize.

Inkuru bifitanye isano:

- Ubushinjacyaha bwatanze izindi mpapuro zita muri yombi Kayumba Nyamwasa

- Paul Rusesabagina na Sankara bashyiriweho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, yavuze ko abantu barindwi aribo bamaze gushyirirwaho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza