Abantu barindwi bari kwitwabwaho mu nzu y’indembe kubera COVID-19, harimo uw’imyaka 22

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Kanama 2020 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasabye abaturarwanda kurushaho kwirinda COVID-19, nyuma y’uko abandura bakomeje kwiyongera kimwe n’abahitanwa n’iyi ndwara, kandi icyorezo kikaba kitita ku myaka y’abafatwa n’uburwayi.

Minisitiri Dr Ngamije kuri uyu wa Kane yabwiye RBA ko kugeza mu mpera z’ukwezi kwa karindwi, hari abantu bageze ku munani bapfuye, ariko muri iyi minsi ishize, bakomeje kwiyongera ku buryo hari umunsi habonetseho babiri, ndetse hari n’iminsi nk’itatu buri munsi habonetseho uwapfuye.

Yakomeje ati "Ikindi kigaragara, abantu dufite aho tuvurira abantu b’indembe, ubu dufitemo abantu barindwi bari kwitabwaho by’umwihariko, bari mu nzu y’indembe, ibyo bintu ntabwo twigeze tubigira."

"Ikindi kandi harimo n’abantu badafite imyaka myinshi, umuto afite imyaka 22. Urumva yuko nitudashyira ingufu mu kurwanya kino cyorezo, n’abajyaga bakeka ko iki cyorezo ari icy’abasaza, abakecuru, ari icy’abafite izindi ndwara za karande babana nazo, sibwo bwa mbere tubivuze, ngiye kubisubiramo, iyi ndwara ntawe udashobora kwandura."

Yavuze ko buri wese ashobora kwandura, ku buryo ibijyanye n’imyaka ntacyo bivuze, ahubwo abantu bagomba gukaza ingamba zo kwirinda,

Kugeza ubu abamaze gusangwamo uburwayi ni 3625, abamaze gupfa ni 15.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .