00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu barenga 490 biciwe mu gitero simusiga cya Israel kuri Hezbollah

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 September 2024 saa 08:35
Yasuwe :

Abantu 492 biciwe mu bitero simusiga ingabo za Israel zagabye ku mutwe wa Hezbollah muri Lebanon, uba umwe mu minsi yiciwemo abantu benshi mu myaka 20 ishize muri icyo gihugu.

Imiryango ibihumbi yahunze ingo zayo, ndetse igisirikare cya Israel cyavuze ko cyagabye ibitero ku birindiro 1600 bya Hezbollah mu bitero byari bigamije gusenya ibikorwa remezo by’uyu mutwe, byubatswe guhera mu 2006.

Ibihugu bikomeye byo mu mpande zose z’Isi bikomeje gusaba ko iyi ntambara yahosha kuko ikomeje gufata indi ntera umunsi ku wundi.

Agace ka Kfar Rouman kari mu twibasiwe cyane n'ibi bitero
Agace ka Marjayoun kari mu Majyepfo ya Lebanon kari kahindutse umwotsi kubera ibi bitero
Kuri uyu wa Mbere, Indege y'Igisirikare ya Israel, yagaragaye mu gace ka Haifa yerekeza muri Lebanon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .