Abantu barenga 1000 bari mu mahanga bakurikiranweho uruhare muri Jenoside ntibaraburanishwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gicurasi 2020 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibya Afurika, habarurwa abantu barenga igihumbi bakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bataraburanishwa, u Rwanda rugasaba ibihugu barimo kubaburanisha cyangwa kubohereza aho bakoreye ibyaha bakekwaho.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bumaze gutanga impapuro zisaba guta muri yombi abantu 1144 mu bihugu 33. Harimo ibihugu byagiye bikurikirana abo bantu, nk’ibimaze gukurikirana 23 baburanishirijwe aho bahungiye, n’ibindi byohereje mu Rwanda 24 akaba ariho baburanishirizwa.

Umushinjacyaha uyobora ishami rishinzwe gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bari mu mahanga, Siboyintore Jean Bosco, yatangaje ko nyuma y’imyaka 26, hakiri impamvu nyinshi zituma umubare w’abamaze kuburanishwa uba muto, dore ko hari n’ibihugu bitemeraga ko na Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye.

Ati “Hariho ibitarumvaga ko bigomba gukurikirana n’abo bantu ku mpamvu zitandukanye, ariko ngira ngo ni nayo mpamvu byafashe igihe kinini, imyaka myinshi. N’imanza zaburanishirijwe Arusha, nabyo nko mu rubanza rwa Akayezu habaye impaka nyinshi, bamwe bavuga ko ari ubwicanyi, abandi ko ari isubiranamo ry’amoko, byateje impaka ndende ariko biza kurangira hemejwe ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urwo rubanza nirwo rwabyemeje.”

Avuga ko bikigenda gahoro kuko n’imanza zabaye mu bihugu bigera ku munani bimaze kuburanisha abakekwa hamwe n’ibyabohereje mu Rwanda, bose hamwe abaregwa batarenga 50.

Yagaragaje kandi ko hari umubare munini w’abakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu bihugu bya Afurika, ariko nta na kimwe kiraburanisha umuntu ukekwaho icyo cyaha kandi niho hamaze gutangwa impapuro nyinshi.

Siboyintore ati "Twafashe ingamba zo kureba buri gihugu, tukabisaba ibisobanuro, tukabigaragariza ko ibyaha dukurikiranaho abo bantu ari ibyaha mpuzamahanga, ko bifite inshingano yo kubikurikirana cyangwa kohereza mu Rwanda ababikekwaho nk’uko nka Canada, Amerika n’ibindi bihugu bimwe by’u Burayi byagiye bibigenza."

Avuga ko kuba hari abacyidengembya hirya no hino ku Isi bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aribyo bivamo “icengezamatwara ry’abahakana Jenoside n’abapfobya Jenoside”.

U Bufaransa ntibwakoze ibyo bwemeye

Kimwe mu bihugu birimo abakurikiranweho uruhare muri Jenoside benshi ni u Bufaransa. Hariyo abantu 42, mu gihe bumaze kuburanisha batatu gusa.

Muri abo baregwa bari mu Bufaransa harimo Padiri Wenceslas Munyeshyaka. Ubushinjacyaha buvuga ko butabona impamvu ataburanishijwe kuko mu manza 93 urukiko rwa Arusha rwari rwariyemeje kuburanisha na we yari arimo ariko mu 2005 “ubushinjacyaha bwa TPIR bwashyikirije dosiye ubucamanza, bwemeza ko iyo dosiye ifite ibimenyetso, bwemeza ikirego, bugiha ishingiro”.

Ngo mu 2007, inzego z’ubutabera z’u Bufaransa zagiye i Arusha zivuga ko we na Bukibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Gikongoro, biteguye kubaburanisha ariko n’uyu munsi ntabwo imanza zabo zirashyikirizwa ubutabera.

Ati “Aho ni imbogamizi ikomeye ku butabera, kuko ibyo basezeranyije TPIR ntabwo aribyo bakoze, bavugaga ko biteguye kubaburanisha kandi ko bafite inkiko bazababuranisha ku buryo bwihuse, ari nta mpamvu kugeza ubu batarababuranisha.”

U Bufaransa buherutse gufata icyemezo ko bufunguye dosiye ya Munyeshyaka, gusa Siboyintore asanga atari cyo urukiko rwa Arusha rwayibahereye kuko icyari kigamijwe kwari ukuyiburanisha “bakazana abatangabuhamya, bagombaga kujya mu nkiko bakaburana” nk’uko byagiye bigenda mu zindi manza.

Mukarumongi Dafroza uri mu bashinze umuryango ‘Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR)’, ugamije guharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha, yavuze ko mu Bufaransa hakibura ubushake bw’igihugu mu kurangiza izi manza.

Ati “Mu by’ukuri, urugamba ntaho ruragera, habaye imanza ebyiri kuva imyaka 26 ishize, urwa Simbikangwa Pascal mu 2014, mu 2016 haba urwa Ngenzi na Barahira murumva rero ko ntaho biragera.”

“Ugenzuye gato, byerekana ubushake buke bwa Leta y’u Bufaransa, bikerekana ndetse imbaraga nke bashyira muri izi dosiye z’ubutabera. Icyakorwa ni ukubishyiramo imbaraga, kongera abaza gukora amaperereza, kongera abacamanza b’izi dosiye, hari dosiye zigera kuri 30. Uribaza imanza ebyiri, sinzi niba bizashoboka ko bose bacibwa imanza.”

Padiri Wenceslas Munyeshyaka ni umwe mu bahungiye mu Bufaransa, ubu akomeje ibikorwa bye nk'umupadiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .