Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yabwiye IGIHE ko muri rusange abanyarwanda bitwaye neza mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
CP Kabera yavuze ko kuri Noheri n’umunsi ukurikiryeho abantu 46 aribo bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze mu gihe 41 bo bafashwe ku bunani n’umunsi ukurikiyeho.
Yagize ati “ Ijoro rya bonane n’undi munsi ukurikiyeho byagaragaye ko habaye impanuka eshatu zahitanye abantu bane hari n’izindi eshanu zikomeye zakomerekeyemo abantu batanu.Kuri noheri nta kidasanzwe cyabaye n’umunsi wakurikiyeho.”
CP Kabera yavuze ko hari n’abantu banyweye ibisindisha bishora mu rugomo muri iki gihe cy’iminsi mikuru.
Yagize ati “ Hari ahantu byagaragaye ko mu Ntara y’Iburasirazuba kubera kwishima banyweye inzoga bivamo urugomo rwo gukubita. Mu ijoro ry’ubunani hari ahantu icyenda byagaragaye ariko n’ahandi byagiye bivugwa.”
CP Kabera yashimiye abanyarwanda kubera uko bitwaye mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2022, anabasaba gukomeza gukora ibyo bakora ariko bubahiriza amategeko n’amabwiriza mu mwaka wa 2023.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!