Abarwayi bashya babonetse barimo 39 b’i Kigali bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, mu Karere ka Kirehe ni umunani, Nyamasheke ni batatu, muri Rubavu ni babiri, Rusizi ni babiri naho muri Kayonza habonetse umurwayi umwe.
Imibare mishya y’abasanzwemo uburwayi yatumye abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bagera ku bantu 4534, mu gihe abamaze gukira bageze ku 2450 bangana na 54% by’abamaze gusangwamo uburwayi bose.
Nyuma y’abemejwe ko bakize nyuma yo gusuzumwa, byatumye abakirwaye basigara ari 2062. Ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa kugeza ubu ni 457.273, birimo 3027 byasuzumwe mu masaha 24 ashize.
Nyuma y’iminsi ubwandu bwiyongera mu gihugu, noneho bwatangiye kugabanuka, binatuma guverinoma yongera amasaha abantu bemerewe kuba bari mu mirimo, avanwa hagati ya saa kumi n’imwe za mu gitongo na saa moya z’ijoro, agezwa saa tatu z’ijoro.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko abatuye Akarere ka Rusizi bitwaye neza mu ngamba bari barashyiriweho, asaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika.
Ati "Kubahiriza amabwiriza yo kwirinda muri ibi byumweru bitatu bishize byatumye imibare y’abandura COVID-19 igabanuka. Turashimira Abanyarwanda kuko bitwaye neza, tunabasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda."
Kugeza ubu uretse abamaze gukira, abantu 22 nibo bahitanywe n’iki cyorezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!