00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 52 bamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 18 April 2025 saa 06:34
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko kuva ku wa 1 Mutarama kugeza ku wa 16 Mata 2025, abantu 52 bamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Politiki no kugabanya ibyago biterwa n’ibiza muri MINEMA, Adalbert Rukebanuka, yatangaje ko kuva muri Mutarama kugera ku wa 16 Mata, habaye ibiza 390, byakomerekeje abantu 107 bisenya burundu inzu 19 mu gihe izindi 731 zangiritse.

Habaruwe ahantu 522, ingo zigera ku 22.000 zituwemo n’abantu hafi 97.000 ziri mu byago byo kugerwaho n’ibiza.

Ibindi bikorwaremezo 117, inyubako rusange 23 na hegitari zirenga 25.000 z’ibihingwa, zishobora kwibasirwa n’ibiza. MINEMA isobanura ko hari ingo 1600 ziri mu byago byo kwibasirwa n’ibiza cyane.

Uturere umunani byitezwe ko tuzagwamo imvura nyinshi kurusha utundi harimo Rusizi, Rubavu, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Nyamagabe na Nyaruguru.

Ibiza bikomeje kwibasira ibice bitandukanye by'igihugu kubera imvura nyinshi yaguye muri Mata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .