Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Politiki no kugabanya ibyago biterwa n’ibiza muri MINEMA, Adalbert Rukebanuka, yatangaje ko kuva muri Mutarama kugera ku wa 16 Mata, habaye ibiza 390, byakomerekeje abantu 107 bisenya burundu inzu 19 mu gihe izindi 731 zangiritse.
Habaruwe ahantu 522, ingo zigera ku 22.000 zituwemo n’abantu hafi 97.000 ziri mu byago byo kugerwaho n’ibiza.
Ibindi bikorwaremezo 117, inyubako rusange 23 na hegitari zirenga 25.000 z’ibihingwa, zishobora kwibasirwa n’ibiza. MINEMA isobanura ko hari ingo 1600 ziri mu byago byo kwibasirwa n’ibiza cyane.
Uturere umunani byitezwe ko tuzagwamo imvura nyinshi kurusha utundi harimo Rusizi, Rubavu, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Nyamagabe na Nyaruguru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!