Abantu 50 bavuye mu bihugu bihana imbibi n’Uburasirazuba bamaze gushyirwa mu kato

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Werurwe 2020 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Abaturage 50 baturutse mu bihugu bitatu bihana imbibi n’Intara y’Uburasirazuba aribyo Uganda, Tanzania n’u Burundi bamaze gushyirwa mu kato k’iminsi 14 hagamijwe gukumira icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Aba baturage bashyizwe mu kato kuri site esheshatu zashyizweho mu turere dutatu aritwo Nyagatare ifite site eshatu, Bugesera ifite site ebyiri na Kirehe ifite site imwe.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred, yabwiye IGIHE ko impamvu bashyizeho aha hantu ho guhera akato abaturutse hanze y’igihugu ari ukugira ngo hatagira uwinjiza iki cyorezo akacyanduza abaturage.

Yagize ati “Uturere twose uko ari dutatu duhana imbibi n’ibi bihugu, ni ukuvuga abantu bava Uganda, Tanzania n’i Burundi ntabwo baza bajya mu baturage kandi twabashyize mu kato, ni muri uwo murongo abantu bose baza bashyirwa mu kato.”

Abaturage bashyirwa mu kato leta niyo izajya ibafasha kubona ibyo kurya n’ibindi byose bakeneye mu minsi 14 ndetse bazajya bakurikiranwa n’abaganga kugira ngo nihagira ugira ikibazo abone ubutabazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, we avuga ko kuri ubu abaturage bamaze gushyirwa mu kato bavuye hanze y’igihugu muri aka karere ari 11 barimo Abanyarwanda umunani n’Abarundi batatu.

Abandi 39 bakaba bari kuri site ya Kirehe aho Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard yavuze ko bameze neza.

Kugeza ubu umubare w’abamaze kugaragarwaho na Coronavirus mu Rwanda ni 19 mu gihe umuntu wa mbere yabonetse ku wa 14 Werurwe 2020. Aba barwayi bose bahuye n’abantu basaga 680 na bo bakomeje kugenda bakurikiranwa harebwa ni ba nta bwandu bahawe.

Mu ngamba zatangajwe ku wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko hashingiwe ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata n’uburyo ibindi bihugu bihangana nacyo, abantu badafite ibikorwa byihutirwa bagomba kuguma mu ngo.

Ibikorwa bitandukanye birimo iby'ahacururizwa inzoga byarafunzwe mu gihugu hose mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .