Abantu 45 barimo 26 b’i Kigali basanzwemo Coronavirus

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 45 basanzwemo Coronavirus mu masaha 24 ashize, mu bipimo 4420 byafashwe.

Aba barwayi bashya babonetse barimo 26 babonetse mu Mujyi wa Kigali, umunani babonetse i Musanze, batanu b’i Rubavu, babiri b’i Rusizi, babiri b’i Kirehe na babiri b’i Karongi. Batumye abamaze gusangwamo ubu burwayi mu Rwanda bagera ku 4349, mu gihe abamaze gukira ari 2199, bivuze ko abakirwaye ari 2132.

Kugeza ubu ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa ni 436 412.

Kuri uyu wa Gatandatu Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko kugeza ku wa Gatanu abantu 12 bari barimo kongererwa umwuka kubera COVID-19, bari ku bitanda byihariye by’indembe.

Yavuze ko hafashwe icyemezo ko abantu basangwamo ubu burwayi ariko batarembye, bagiye kujya bavurirwa mu rugo.

Ati "Byatangiye nk’igerageza, ukwezi kurashira tubona birakora, ubu twageze mu cyiciro aho guhera ku itariki ya mbere y’uku kwezi turimo, umuntu wese udafite ibimenyetso, bamusanzemo COVID-19, nta kindi kibazo afite, agomba kuguma mu rugo, akavurirwa aho, kugira ngo ahe umwanya na ba bandi barembye bitabweho."

"Ubu byaratangiye kandi abantu baranabyishimira cyane, abaturage barabyishimira cyane, n’abaganga mu by’ukuri urumva ko byabahaye umwanya wo kwita kuri wawundi urembye cyane."

Abantu 18 nibo bamaze guhitanwa na COVID-19 mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .