Icyakora ngo hari ingamba Akarere zafashwe zirimo no kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi ku buryo bafite icyizere ko ubushakashatsi ku mibireho y’ingo butaha (EICV-8) buzasanga ubukene bwarakubiswe inshuro muri Karongi.
Ni nyuma y’aho EICV-7 iherutse kugaragaza ko mu Karere ka Karongi ubukene bugeze kuri 38,2% buvuye kuri 52,7% mu myaka 7 ishize.
Ibi byatumye Akarere ka Karongi kava ku mwanya wa kane mu turere dukennye kajya ku mwanya wa 11 mu turere 30.
Meya Muzungu yemeranya n’ubushakashatsi bwa EICV-7 bwagaragaje ko muri aka karere, igipimo cy’ubukene kikiri hejuru.
Ati "Kabone nubwo twavuye kuri 52% tukagera kuri 38%, abantu 38 ku 100 babayeho nabi biraduhangayikishije".
Avuga ko imvano y’ubu bukene ari uko abaturage benshi ba Karongi batunzwe n’ubuhinzi nabwo budakorwa kinyamwuga kuko ibihingwa byinjiza amafaranga mu Karere ka Karongi ari icyayi na Kawa nabyo bikaba bidahingwa mu mirenge yose ndetse no mu mirenge bihingwamo bidahingwa mu tugari twose n’imidugudu yose.
Ati "Hari ikibazo cy’umusaruro muke mu karere, haba mu kubona ibiribwa no kwinjiza amafaranga mu mifuka y’abaturage. Umusaruro uri hasi cyane ku buryo iki gipimo ibyo kigaragaza ni ukuri. Ingamba dufite ni ukuvugurura ubuhinzi n’ubukerarugendo".
Mu kuvugurura ubuhinzi, Akarere ka Karongi karateganya gushyira umurima w’icyitegererezo muri buri kagari bitewe n’igihingwa kihera cyane urutoki, ibirayi, imboga n’imbuto, ndetse gateganya no kongera ubuso buhinzeho kawa n’icyayi.
Mu bworozi aka karere karateganya kuzana abashoramari bashyira inzuri ku misozi kugira ngo haboneke amata ahagije.
Kugeza ubu, mu nka inka 55.000 aka karere gafite, izirenga 32.000 ni inyarwanda, icyakora karateganya kongera umubare w’inka za kijyambere zikaba 100% zivuye kuri 52%.
Meya Muzungu avuga ko ibyahoze ari ibihingwa ngandurarugo ubu nabyo byabaye ngengabukungu.
Ati "Mu Burasirazuba mubona imodoka zipakiye ibitoki, buriya umuturage asigarana amafaranga kandi yasigaranye n’ibyo kurya, mubona izipakiye ibigori, mubona iziva mu Majyaruguru zipakiye imboga n’ibirayi, burya abahinzi baba basigaranye amafaranga.”
“Twebwe rero usibye amakara, icyayi n’ikawa, nta bindi bintu dupakira bijya ku isoko yaba iry’aha cyangwa irya Kigali. Turashaka rero kongera umusaruro biturutse ku buhinzi bwa kijyambere, ibirayi, imyumbati, urutoki imboga n’imbuto, kugira ngo tubone imodoka zipakira zijya i Kigali. Tukanavugurura ubworozi: ubw’ingurube n’ubw’inkoko, tukabona amatungo menshi twohereza muri Congo anyuze ku isoko mpuzamipaka rya Karongi".

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!