Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye IGIHE ko muri rusange umutekano wifashe neza mu gihugu hose, avuga ko polisi ishimira Abanyarwanda uko bitwaye ku munsi mukuru wa Noheli nubwo hari abagaragaye basinze bagatwara ibinyabiziga bagafatwa.
Yakomeje avuga ko mu ijoro rya Noheli habaye impanuka ziganjemo iza moto, aho mu Ntara y’Iburasirazuba habaye impanuka ebyiri, mu Majyaruguru haba izindi ebyiri zirimo iya moto yagonze umunyegare n’uwagonze umunyamaguru yambukiranya umunyamaguru.
Ati “Abanyarwanda n’abaturarwanda turabasaba ko badakora ibintu byose byabahungabanyiriza umutekano ubwabo cyangwa se ngo bahungabanye wabo n’uw’abandi. Batange amakuru ku gihe bakorana na polisi kugira ngo ibe yatabara”.
CP Kabera kandi yibukije ko abantu badaha uburenganzira abanyamaguru bambukiranya umuhanda cyane cyane muri Kigali, aho ubona umuntu agenda moto ikamunyura imbere indi inyuma, imodoka zinyura impande n’impande.
Ati “Ingamba ziraza kurushaho gukomera ku buryo ubutaha umuntu azajya agenda azi mu mutwe we ahantu hari imirongo abanyamaguru bambukiramo ku buryo ahagera yagabanyije. Bajya bavuga ko bahanwa ariko ntabwo biragera ku kigero gishimishije ku buryo babitinya”.
CP Kabera yakebuye abanyamaguru bambuka umuhanda bavugira kuri telefoni, abagenda buhoro baganira, abafite ‘ecouteurs’ mu matwi, abibutsa ko bitemewe.
Mu minsi ishize Polisi y’igihugu n’abafatanyabikorwa basibuye imirongo yo mu muhanda ndetse hakorwa n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kugenda neza, ahari ibinyabiziga byinshi bagakoresha amatara yabugenewe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!