Imibare igaragaza ko abandi 26 bakomeretse, 12 barembye, mu gihe abarenga 23.000 bamaze guhunga ingo zabo, n’aho hegitari 17.000 z’amashyamba zimaze gushya.
Ku wa 21 Werurwe 2025, nibwo inkongi yatangiriye mu Karere ka Sancheong, ikwirakwira mu bindi bice bya Gyeongbuk, Uiseong, Andong, Cheongsong na Yeongyang, kubera umuyaga ukaze ari n’awo ntandaro y’iyo nkongi.
Iyo nkongi imaze no gusenya urusengero rwa Gounsa rwari rumaze imyaka 1300 ariko ibikoresho bimwe na bimwe bibumbatiye amateka byakuwemo bijyanwa ahandi.
Minisitiri w’Intebe akaba na Perezida w’Agateganyo wa Koreya y’Epfo, Han Duck-soo,yavuze ko ari yo nkongi ikomeye yangiye byinshi mu mateka y’igihugu.
Abasirikare 5000 n’abashinzwe kuzimya inkongi boherejwe mu bice byibasiwe ngo batabare ariko umuyaga ukomeje kubangamira imirimo yo kuzimya umuriro nk’uko BBC yabitangaje.
Koreya y’Epfo imaze kugira inkongi 244 muri uyu mwaka, bikaba bikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’umwaka ushije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!