00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 24 bamaze guhitanwa n’inkogi yibasiye Koreya y’Epfo

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 26 March 2025 saa 09:57
Yasuwe :

Byibuze abantu 24 bari hagati y’imyaka 60 na 70 ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze kwicwa n’inkongi ikomeje kwibasira amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Koreya y’Epfo.

Imibare igaragaza ko abandi 26 bakomeretse, 12 barembye, mu gihe abarenga 23.000 bamaze guhunga ingo zabo, n’aho hegitari 17.000 z’amashyamba zimaze gushya.

Ku wa 21 Werurwe 2025, nibwo inkongi yatangiriye mu Karere ka Sancheong, ikwirakwira mu bindi bice bya Gyeongbuk, Uiseong, Andong, Cheongsong na Yeongyang, kubera umuyaga ukaze ari n’awo ntandaro y’iyo nkongi.

Iyo nkongi imaze no gusenya urusengero rwa Gounsa rwari rumaze imyaka 1300 ariko ibikoresho bimwe na bimwe bibumbatiye amateka byakuwemo bijyanwa ahandi.

Minisitiri w’Intebe akaba na Perezida w’Agateganyo wa Koreya y’Epfo, Han Duck-soo,yavuze ko ari yo nkongi ikomeye yangiye byinshi mu mateka y’igihugu.

Abasirikare 5000 n’abashinzwe kuzimya inkongi boherejwe mu bice byibasiwe ngo batabare ariko umuyaga ukomeje kubangamira imirimo yo kuzimya umuriro nk’uko BBC yabitangaje.

Koreya y’Epfo imaze kugira inkongi 244 muri uyu mwaka, bikaba bikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’umwaka ushije.

Abantu 24 ni bo bamaze guhitanwa n'inkongi yibasiye Koreya y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .