Abantu 23 barokotse impanuka ya Kajugujugu ya RDF muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Werurwe 2019 saa 02:14
Yasuwe :
0 0

Abantu 23 bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, barokotse impanuka ya kajugujugu y’Ingabo y’u Rwanda ku wa 16 Werurwe 2019.

Iyi kajugujugu ni iyo mu bwoko bwa Mi-17-1V y’Ingabo z’u Rwanda yaguye hafi ya Pariki ya Pagak mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Sudani y’Epfo ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu ushize.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango, yabwiye IGIHE ko iyi kajugujugu yahagurutse ariko yagera hejuru ikongera ikagaruka ku butaka.

Ati “Yahagurutse iva ku butaka, igeze hejuru irongera isubira hasi [crash landing], hari ahantu hato kandi ubusanzwe biba byiza iyo ihagurukiye ahantu hagari.”

Iyi ndege yari itwaye abantu bagiye muri ‘patrol’, gusa mu bari bayirimo bose nta n’umwe wigeze ugira ikibazo ndetse n’aho yangiritse ngo ni ahantu hashobora gusanwa.

Ati “ Abapilote baragerageje nta muntu wakomeretse. Yari itwaye abantu 23 barimo abapilote bane n’abagenzi 19.”

Icyateye iyi kajugujugu gusubira hasi ubwo yari ihagurutse kiracyari kugenzurwa.

Iyi ndege ni iya RDF ariko yifashishwa na Loni mu butumwa bwayo bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo.

Iyi kajugujugu yaguye nyuma y'igihe gito ihagurutse ivuye ku butaka
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda yatangaje ko impamvu yatumye iyi kajugujugu igaruka ku butaka itaramenyekana
Nta muntu n'umwe wigeze ukomerekera muri iyi mpanuka muri 23 bari muri iyi kajugujugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza