Igikorwa cyo kurwanya ubwo bucukuzi gihuriweho na Polisi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB) n’inzego z’ibanze.
Ikoreshwa ry’iryo koranabuhanga rigamije gutahura ibirombe bitemewe bigafungwa, kurengera ibidukikije no korohereza ubucuruzi bwemewe bukorwa mu rwego rw’ubucukuzi.
Rikoreshwa hibandwa mu bice birimo amabuye y’agaciro ariko bigoye kugeramo mu buryo busanzwe nko mu bice by’imisozi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye The New Times ko ubwo buryo bwatangiye gutanga umusaruro mu gufata abakoraga ubucukuzi butemewe n’amategeko mu turere twa Kamonyi, Rulindo,Musanze na Rwamagana.
Ni mu bice by’utwo turere bikize ku mabuye y’agaciro kandi bitoroshye kugeramo mu buryo busanzwe.
ACP Rutikanga yasobanuye ko hagati ya Nzeri na Ukuboza 2024, hifashishijwe drones hafashwe abagera kuri 20 bahaga abandi akazi mu gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko.
Abafashwe batangiye gukurikiranwaho icyaha cyo gukora ubucukuzi butemewe mu gihe ababakoreraga bo batakurikiranywe kuko bo bahawe akazi.
ACP Rutikanga yavuze ko gukoresha iryo koranahunga biri gufasha mu guta muri yombi abateraga urugomo abayobozi mu nzego z’ibanze bageragezaga kubahagarika.
Ati “Abenshi mu bakora ubucukuzi butemewe n’amategeko iyo abayobozi b’inzego z’ibanze bashatse kubagahagarika bakora ibikorwa by’urugomo. Ubucukuzi butemewe n’amategeko kandi busubiza inyuma ibikorwa bya sosiyete ziba zicukura mu buryo bwemewe.”
Umuvugizi wa Polisi kandi yibukije abakora ubucukuzi butemewe nk’abakozi basanzwe ko harimo ingaruka nyinshi ku buzima bwabo kuko baba badakurikiza amategeko abagira inama yo kwibumbira hamwe bakaka ibyangombwa bagakora mu buryo budashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu 2024 u Rwanda rwazamuye ibihaho ku bakora ubucukuzi b’wamabuye y’agaciro batabifitiye uruhushya.
Iyo ubikurikiranyweho abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 25 Frw ariko atarenze miliyoni 50 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ni mu gihe iyo ubucukuzi butemewe bwakozwe na sosiyete,ikigo cyangwa urundi rwego ruzwi igihano kigera ku ihazabu ya miliyoni zitari munsi ya miliyoni 60 Frw ariko zitarenze miliyoni 80 Frw.
Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere ikiciro cya kabiri, u Rwanda rutegenya gukuba kabiri ibyinjizwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri mwaka bukava kuri miliyari 1.1 z’amadolari bwinjizaga mu 2023 bukagera kuri miliyari 2.17 z’amadorali bitarenze mu 2029.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!