Mu mibare iyi minisiteri yatangaje kuri uyu wa Gatandatu, yagaragaje ko abantu 11 bakize, bituma bose hamwe bagera ku 3091, abamaze gukira baba 64% by’abamaze kwandura bose. Ni ukuvuga ko abakirwaye ari abantu 1691.
Uyu mubare w’ubwandu bushya wabonetse mu bipimo 1894 byafashwe, bituma ibipimo bimaze gusuzumwa byose hamwe biba 486735.
Abamaze guhitanwa n’iyi ndwara mu Rwanda ni abantu 29.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kongera imbaraga mu kwita ku barwayi bari mu ngo, aho imaze gufunga ibigo bigera kuri 15 byavurirwagamo abanduye Coronavirus.
Bijyanye n’uburyo ubwandu bwa Coronavirus buhagaze mu gihugu, inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko amashuri agiye gusubukurwa guhera mu kwezi gutaha, haherewe ku mashuri makuru na za kaminuza, ku buryo kugeza mu Ugushyingo hagati, amashuri azaba amaze gufungurwa mu byiciro byose.
Guverinoma kandi yakomoreye ingendo rusange zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali kimwe n’izijya cyangwa ziva mu Karere ka Rusizi, nyuma y’igihe zemewe gusa ku modoka bwite z’abantu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!