Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020 yashyizeho ingamba nshya zigamije gukumira ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus. Muri zo harimo ko ‘amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose birabujijwe.’
Nyuma y’iki cyemezo hagiye humvikana inkuru z’abantu basezeranye n’abashyingiwe ariko bigakorwa mu bwiru, binyuranye n’amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuyobozi. Abasanzwe muri ibi bikorwa barafashwe, barigishwa hanyuma bacibwa amafaranga bararekurwa.
Itangazo rya Minaloc ryo kuri uyu wa 21 Ukuboza 2020, ryashyizweho umukono na Minisitiri, Prof. Shyaka Anastase, rigaragaza ko abavuye mu mahanga bafite gahunda yo gusezerana ari bo bashobora gukomorerwa ariko babanje kugaragaza impamvu zifatika.
Rigira riti “Turabamenyesha ko abantu bavuye mu mahanga bakaba bari mu gihugu bazanwe n’imihango y’ubukwe kubera impamvu zidasanzwe bashobora kwemererwa gusezerana imbere y’amategeko no mu idini/itorero ariko uyu muhango nturenze abantu 10 n’abageni barimo.’’
Abazemererwa gukora iyi mihango bagomba kwipimisha COVID-19 bagahabwa n’ibisubizo bigaragaza ko batarwaye.
Nyuma y’ibi bikorwa bazahita bataha kuko ‘kwiyakira cyangwa ibindi birori nyuma yo gusezerana ntibyemewe.’
Rikomeza riti “Ubusabe bwo kwemererwa gusezerana bushyikirizwa Umuyobozi w’Akarere kandi bukagaragaza ibimenyetso by’ubwihutirwe [pasiporo, viza cyangwa tike y’urugendo n’ibindi.]’’
Abafite ibirori by’ubukwe basabwe kubyimurira ikindi gihe, bakazabikora COVID-19 yaragenje make, abantu badashobora kwanduzanya iki cyorezo giterwa n’agakoko ka Coronavirus.
Abaturarwanda bakomeza kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru no gukaraba intoki.
𝐈𝐭𝐚𝐧𝐠𝐚𝐳𝐨 𝐫𝐢𝐫𝐞𝐛𝐚𝐧𝐚 𝐧’𝐚𝐛𝐚𝐤𝐨𝐦𝐨𝐫𝐞𝐰𝐞 𝐤𝐮 𝐦𝐢𝐡𝐚𝐧𝐠𝐨 𝐲’𝐮𝐛𝐮𝐤𝐰𝐞 (𝐠𝐮𝐬𝐞𝐳𝐞𝐫𝐚𝐧𝐚) pic.twitter.com/yKYLP5q8fo
— Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) December 21, 2020

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!