Abantu 10 bafunzwe bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikigo cy’Abashinwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Werurwe 2019 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Abantu 10 batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikigo cy’Abashinwa, gikora umuhanda Kayonza-Rusumo, ni nyuma y’uko cyakunze gutaka ko cyibwa ariko ababikora ntibamenyekane.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modetse, yatangarije IGIHE ko China Road and Bridge Cooperation, yakunze gutaka ko yibwa ibikoresho n’abantu itazi.

Yagejeje ikirego kuri RIB itangira gukora iperereza ariryo ryaganishije ku bantu icumi bamaze gufungwa.

Ati “ Ubu hamaze gufatwa abantu 10 barimo abakozi, abacuruzi n’abandi baguraga ibikoresho birimo n’ibyaha biyobora abantu ku mihanda. Iperereza rirakomeje.”

Amakuru y’ibanze uru rwego rumaze kubona mu iperereza ni uko hari abakozi b’iki kigo bibaga ibikoresho byacyo bakajya kubigurisha abacuruzi babyita ibyuma byasagutse ku byakoreshejwe.

Mu byibwe iki kigo harimo ibyuma by’imashini zifashishwa mu bikorwa by’ubwubatsi, ingunguru n’ibindi. Bimwe muri ibyo byasubijwe iki kigo cy’Abashinwa.

Mbabazi yasabye abanyarwanda kwirinda kugura ibintu bidafite inkomoko ndetse no gufatanya n’abajura biba ibikoresho by’ibigo bikora imirimo yo guteza imbere igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza