Yabigarutseho kuri uyu wa 30 Nzeri 2024 mu nama rusange ya 23 y’Inteko Rusange y’Inama y’igihugu y’Abagore.
Ikibazo cy’abangavu baterwa inda ntikibura kuri gahunda y’abaganira ku iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange kuko ari ibikorwa byangiza ahazaza habo.
Umugenzuzi Mukuru wa GMO, Ndine Umutoni Gatsinzi yagaragaje ko hakiri imbogamizi nyinshi zibuza abagore gutera imbere zirimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagaragaje ko abangavu baterwa inda ari kimwe mu bikwiye guhagurukirwa kuko imibare yabo igenda yiyongera.
Ati “Twavuze abana b’abakobwa b’abangavu babyara imburagihe, uyu mwaka (2024) guhera muri Mutarama kugeza muri Kamena, RBC batwereka ko abana bamaze kubyara bagera ku 10.480 mu mezi atandatu gusa.”
Iyi mibare igaragaza ko muri abo babyaye harimo 55 bari munsi y’imyaka 14, bivuze ko bafite hagati ya 12 na 14, mu gihe abagera ku 2.446 bari hagati ya 14 na 17.
Ati “Abasa n’aho ari bakuru bagera ku bihumbi umunani ni bo bafite hagati y’imyaka 18 na 19. Iki na cyo ni ikibazo kitwugarije, birimo rya hohoterwa navugaga rikorerwa abana, abakobwa ndetse n’abagore dukeneye kucyumva nk’ikibazo kiduhangayikishije kandi noneho nkatwe twasezeraniye Perezida wa Repubulika kutihanganira ibi bibazo by’ihohoterwa, umusanzu wacu na wo urakenewe cyane kugira ngo iyi mibare tuyigabanye ku buryo bufatika. Nituguma kuri uyu muvuduko uyu mwaka ubwo twawurangiza tugeze ku bihumbi 20 birenga.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana yagaragaje ko bitumvikana ukuntu abantu bakomeza guhishira abatera inda abangavu nyamara bangiza abana bose badatoranyije.
Ati “Ntabwo byumvikana kandi kubona umugabo atera abana inda akabikora rimwe, kabiri, gatatu turi aho tubizi, duturanye tumuzi. Ibi birababaje. Ntiwibuke ko nawe ufite umwana w’umukobwa urera. Urabyiruye, uyu murozi umunsi umwe nawe ashobora kukugeraho. Uhishira rero umurozi akakumara ku rubyaro.”
Mu 2023 abangavu bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19 babyaye bagera kuri 19.406.
Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare wazamutse cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019 mu gihe mu 2020 wageze kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!