00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanduye Mpox mu Rwanda bageze kuri batandatu; gukingira na byo birakomeje

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 21 September 2024 saa 04:51
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko abantu banduye indwara y’Ubushita bw’Inkende (Monkeypox), bamaze kwiyongeraho babiri bagera kuri batandatu.

Ku wa 16 Kanama 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yashyize itangazo hanze rivuga iby’abo bantu bane bari banduye Monkeypox.

Bose bahuriye ku kuba barakoreye ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igihugu icyo cyorezo cyibasiye cyane.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko uwo mubare wiyongereye. Ati “Ni byo bariyongereye. Ni babiri biyongera kuri bane bose bakaba batandatu.”

Hashize iminsi mike u Rwanda rutangiye icyiciro cya mbere cyo gukingira abantu, aho byatangajwe ko ibikorwa byo gukingira bizagera ku bantu ibihumbi 10.

Gukingira byatangiye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru. Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika (Africa CDC), Addis Asheber, yabwiye Jeune Afrique ko u Rwanda rumaze gukingira abarenga 300.

Inkingo zizatangwa cyane mu turere turindwi duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko Ngashi Ngongo ushinzwe abakozi muri Africa CDC yabitangarije itangazamakuru.

RDC ifatwa nk’ahantu hari kwibasirwa n’iyi ndwara cyane, ho ibikorwa byo gukingira bizatangira mu Ukwakira. Iki gihugu kimaze kubona inkingo ibihumbi 200, zatanzwe n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi n’izindi ibihumbi 50 zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu Cyumweru kimwe, ubwandu 2912 bumaze kuboneka muri Afurika, 374 ni bushya mu gihe impfu zo zimaze kuba 14. Impungenge zikomeye kuri Afurika ziri ku bwoko bushya bw’iki cyorezo bwiswe clade 1b bwagaragaye muri RDC, u Burundi, Kenya n’u Rwanda.

Urukingo rwa MVA-BN rwakozwe na Bavaria Nordic A/S nirwo ruri gutangwa mu Rwanda

Ibyo wamenya ku rukingo ruri gutangwa mu Rwanda

Tariki 13 Nzeri ni bwo OMS yemeje ko urukingo rwiswe MVA-BN rwatangira gukoreshwa mu kurwanya iki cyorezo. Rwari rwaremejwe mbere n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza n’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi.

Ni urukingo rwakozwe n’ikigo cyo muri Denmark cyitwa Bavaria Nordic A/S, rushobora guhabwa abantu barengeje imyaka 18, umuntu ahabwa dose ebyiri, iya kabiri akayifata amaze ibyumweru bine afashe iya mbere.

Uru rukingo ni rwo ruri gutangwa mu Rwanda. Uruhabwa ahabwa dose imwe ingana na ml 0,5.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko rufite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura Mpox ku kigero cya 76% ku wahawe dose ya mbere mu gihe afashe dose ya kabiri, ubwirinzi bushobora kugera kuri 82%.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko abagomba ku ruhabwa ku ikubitiro biganjemo abakora kwa muganga, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora mu mahoteli n’abandi bakora ahatuma bashobora kwibasirwa n’icyo cyorezo.

Bigitangira, Niyingabira yabwiye IGIHE ko mu ngamba igihugu giteganya zo kwirinda Monkeypox harimo no gukingira abaturage ariko bikazakorwa hagendewe ku bashobora kwibasirwa kurusha abandi.

Ati “Ntabwo twatangirira ku bantu bose, hari amatsinda aba afite ibyago byo kwandura kurusha abandi, ubwo ni yo umuntu yabanza guheraho bitewe n’inkingo zaba zihari uko zingana, hanyuma nyuma uko byazajya bigaragara ko n’andi matsinda akeneye guhabwa urukingo bakazatekerezwaho."

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ibikorwa byo gukingira abantu ibihumbi 10 igihugu cyiyemeje, bishobora kuzaba byarangiye mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ikingira muri RBC, Dr. Sibomana Hassan, yabwiye Ikinyamakuru cya Liberation cyo mu Bufaransa ko u Rwanda rwamaze kwakira inkingo zigera ku 1000.

Ati “Twakiriye inkingo zigera ku gihumbi ndetse ubu tumaze gukingira abantu 300 cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali no mu turere duhana imbibi na RDC. Twizera ko impera z’iki cyumweru zizarangira dukingiye abantu 500.”

Inkingo 1000 u Rwanda rwakiriye rwazihawe na Nigeria, iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika na cyo cyazihawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyorezo cya Monkeypox cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abarenga ibihumbi 22 bamaze kwandura na ho abarenga 715 bahitanywe na yo muri uyu mwaka.

Mpox ku muntu wayanduye bitwara hagati y’iminsi itatu n’iminsi 14 kugira ngo ibimenyetso bigaragare, bitangira ari ibiheri biza ku mubiri cyane cyane mu maso, ku maboko no mu myanya y’ibanga bishobora no gukwira ahandi henshi biza bifitemo utuzi tugenda dutindamo tukuma kagahunguka uko umuntu agenda akira.

Kugira ibyo biheri bijyana kenshi no kugira umuriro, ushobora kuza ari muke cyangwa ukaza ari mwinshi, ikindi ni uko bica intege.

Ibyo bimenyetso iyo bigaragaye umuntu akavurwa nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu aba yakize.

Abantu bari guhabwa urukingo biganjemo abo mu turere twegereye RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .