RIB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko aba bombi bafashwe kuri uyu wa Kane mu gikorwa cy’iperereza rigamije gushaka abatanze ruswa ku bakozi ba REG.
Itangazo ry’uru rwego rikomeza riti “Nabo dosiye yabo ikaba itegurwa ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo n’abandi bose babigizemo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera.’’
Uko iperereza rikomeza hashakishwa abatanze ruswa ku bakozi ba REB ngo bahindurirwe amanota, uyu munsi RIB yafunze Sendegeya Telesphore na Mukagasana Jeanne D'Arc nabo bakurikiranyweho kuba baratanze ruswa ku bizamini byakorewe mu Karere ka #Rutsiro.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) December 3, 2020
Nabo dosiye yabo ikaba itegurwa ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha mugihe iperereza rikomeje kugirango nabandi bose babigizemo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) December 3, 2020
Aba bombi bafashwe nyuma y’iminsi ibiri RIB itangaje ko yafunze umukozi wa REB n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu, ushinjwa ko yamuhaye ruswa ngo amuhindurire amanota, asohoke mu batsinze kandi yari yaratsinzwe.
Amakosa yo “kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye” yatumye kandi ku wa 2 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yahagaritse Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irenée; Tumusiime Angelique wari umwungirije n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu, Ngoga James.
Uku guhagarikwa kwabo kwabayeho nyuma y’iminsi havugwa ibibazo by’abarimu bavugaga ko batsinze ibizamini n’amanota yo hejuru ariko ntibahabwe imirimo mu gihe abayihawe bo ari abari bafite amanota make ugereranyije n’abo bandi.
Nyuma yo guhagarikwa, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko habayeho ubukererwe abarimu ntibashyirwe mu myanya ku gihe. Ati “Urabona amashuri yatangiye, twagombaga kuba dufite abarimu, habayeho gukererwa.”
Mu Ugushyingo 2020 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko icyiciro cya mbere cyo gushyira abarimu mu myanya cyarangiye abagera kuri 6 741 bahawe akazi mu gihe hagikenewe abagera kuri 21 737.
Mu mashuri abanza abarimu 3 732 bashyizwe mu myanya mu gihugu hose mu barimu 18 039 bari bakenewe. Ibi bivuze ko hagikenewe abandi bagera ku 14 307.
Mu yisumbuye abarimu 2 673 bashyizwe mu myanya mu 6 371 bari bakenewe ibi bivuze ko ho hagikenewe abagera ku 3 698. Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), abarimu bamaze gushyirwa mu myanya yo kwigisha mu bigo basabye kwigishamo ni 336.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!