Uyu mushinga uzamara imyaka itatu witezweho gufasha mu kubaka imyigire ihereye ku musingi, aho abana bo mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu gihugu hose bazagezwaho ibi bitabo by’Icyongereza.
Kuri uyu wa Kane ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, niho hatangirijwe iyi gahunda yo kugeza ibi bitabo by’Icyongereza bigenewe abanyeshuri n’imfashanyigisho z’abarimu bigisha imibare.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, wavuze ko iyi gahunda ari igisubizo ku ireme ry’uburezi rihereye hasi.
Ati “Ba bana bigaga bibagoye kuko badafite ibitabo bihagije, icyo kibazo kizakemuka. Ikindi ababigisha nabo ubu bari guhabwa amahugurwa yihariye atuma umwarimu utwigishiriza mu wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu, yigisha Icyongereza, ahugurwa agakurikiranwa.”
“Hari n’abakozi bava ku mirenge, ku karere n’abayobozi b’amashuri bari guhugurwa kugira ngo bunganire bwa burezi bw’ifatizo tugomba guha abana twubakiye ku bintu bibiri bikomeye; Imibare n’Icyongereza nk’ururimi bazakura bigishwamo no mu mashuri yisumbuye.”
Mu byumweru bibiri ibitabo bizaba byamaze kugera mu mashuri yose yo hirya no hino mu gihugu, naho amahugurwa yo yaratangiye.
Dr Munyakazi yasabye abashinzwe uburezi mu turere, imirenge, abayobozi b’ibigo n’abarimu gushyira mu bikorwa icyo iyi gahunda yagenewe, kugira ngo izatange umusaruro wifuzwa.
Uretse ibitabo kandi hanatanzwe n’izindi mfashanyigisho zifasha abana bo mu mashuri abanza mu myigire hagamijwe kubaka ireme ry’uburezi.
Umuyobozi w’umushinga BLF, Anders Lönnqvist yavuze ko Guverinoma y’u Bwongereza yahisemo gushyigikira uburezi nk’urwego ruhatse iterambere ry’ejo hazaza ku Isi.
Yagize ati “Iyi gahunda tuyita kubaka uburezi buhereye ku musingi [...] Ubu icy’ingenzi ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo abana bagire ubumenyi nkenerwa mu Cyongereza n’Imibare mu gihe bashaka kwinjira mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza. Ni iby’ingenzi kuri bo.”
Abarimu n’abayobozi b’ibigo bavuga ko ibitabo byari bikiri ingorabahizi by’umwihariko Icyongereza n’Imibare, byari bikiri bike cyane.
Umuyobozi wa GS Nduba, Nizeyimana Edouard, yavuze ko abanyeshuri bazahabwa ibi bitabo kuri iri shuri bagera kuri 800 bo mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu, mu gihe abarimu bahuguwe ari umunani bigisha Icyongereza n’Imibare muri iyo myaka.
Ati “Icyo ngiye kujya nkora ni ukwicarana n’abarimu tukareba niba koko twakoze ibyo dusabwa kugira ngo ibi bitabo bibyazwe umusaruro.”
Muri rusange abanyeshuri miliyoni 2.6 nibo bazahabwa ibitabo, hazahugurwa abarimu bagera ku bihumbi 25, abayobozi b’ibigo 2500, abashinzwe uburezi mu turere n’imirenge yose y’igihugu.








TANGA IGITEKEREZO