Abana bakuwe mu muhanda n’abo mu miryango itishoboye batemberejwe muri Pariki y’Akagera (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Ukuboza 2018 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Abana 23 bari hagati y’imyaka 5 na 15 bahize abandi mu gutsinda neza ibizamini, batemberejwe muri Pariki y’Akagera bigishwa ibyiza by’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije bakiri bato.

Aba bana batemberejwe muri Pariki y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda ni abafashwa n’Umuryango Root Foundation, usanzwe ufasha abiganjemo abakuwe mu muhanda n’abakomoka mu miryango itishoboye.

Kuri iki Cyumweru bari kumwe n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ubukerarugendo, Jallyn Travels batemberezwa muri iyi pariki, basobanurirwa ibinyabuzima biyibarizwamo, amazina yabyo, akamaro kabyo n’uburyo bwo kubibungabunga.

Mu gihe kingana hafi n’amasaha ane, batemberezwa muri iyi Pariki y’Akagera, aba bana beretswe ndetse banasobanurirwa imiterere y’inzovu, imvubu, impala, inkura, isatura, indonyi, ibigagari n’izindi nyamanswa zitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Jallyn Travels, Tumukunde Jacky yabwiye IGIHE ko uru rugendo ari igikorwa bategura buri mwaka hagamijwe gukundisha abanyarwanda ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije bahereye mu bakiri bato.

Yagize ati “Turashaka gushishikariza abanyarwanda gufata ubukerarugendo nk’umuco ntitubifate nk’aho ari ibintu by’abanyamahanga. Bityo rero tugasanga abana bato aribo bikwiye guheraho kugira ngo bakure bakunda ubukerarugendo kandi banigishwe uko bafata neza ibidukikije n’uko bateza imbere ubukerarugendo.”

Yakomeje ashishikariza n’ababyeyi bishoboye, ibigo by’amashuri kwitabira uyu muco wo gukundisha abana bato ubukerarugendo babajyana gusura ahari ibyiza nyaburanga mu Rwanda kugira ngo barusheho kubikunda bakiri bato.

Root Foundation ni Umuryango utari uwa Leta ufasha abana batishoboye barimo abakuwe mu muhanda n’ababa bari mu buzima bubi biturutse ku mikoro make y’imiryango yabo, bagahabwa ibyibanze mu buzima birimo no kwishyurirwa amashuri, gufasha ababyeyi kuzamura ingo zabo no kwita ku bana babo.

Umuyobozi Mukuru wa Root Foundation, Muragwa Cheez, yavuze ko igikorwa nk’iki cyatekerejwe hagamije gufasha abana kwishimira Noheli aho bafashe 21 bakajyanwa muri Pariki y’Akagera, abandi bajyanwa gusura Ingoro Ndangamateka yo guhagarika Jenoside.

Yakomeje kandi ashimira Jallyn Travels yatekereje kwifatanya nabo muri iki gikorwa cyo gufasha abakiri bato kumenya ibyiza bitatse igihugu cyabo cyane cyane ko bari basanzwe bafite umushinga bakoze wo kubungabunga ibidukikije.

Aha abana n'abayobozi ba Jallyn Travels na Root Foundation barimo basobanurirwa imiterere ya Pariki y'Akagera
Bafashe ifoto mbere yo gutangira gutembera
Bafashe n'ifoto y'urwibutso
Imbere muri pariki habamo ibyapa bigaragaza agace ugiyemo n'inyamanswa zikunze kubamo
Impala nazo ni nyinshi muri Pariki y'Akagera
Inyoni zo muri pariki ziba zaje ku mazi
Izi nyoni zitwa Ibigagari
Kuva aho binjirira ugera aho bakirira abagana Pariki harimo kilometero eshatu
Kwinjiramo muri Pariki hari ibibujijwe biba byanditse ku muryango
Mbere yo kwinjira muri Pariki y'igihugu y'Akagera babanje gufata ifoto y'urwibutso
Muri Pariki y'Akagera harimo inzovu
Umukozi wa Pariki y'Akagera yabanje gusobanura amateka n'imiterere yayo yifashishije ikarita
Umuyobozi Mukuru wa Jallyn Travels, Tumukunde Jacky
Imparage ni zimwe mu nyamanswa ziri muri Pariki y'Akagera ari nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza