00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana bajyaga bahura n’imbogamizi mu myigire, bahatanye mu marushanwa yo gusoma

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 24 October 2024 saa 12:10
Yasuwe :

Abana 24 bahagarariye abandi mu marushanwa yo gusoma ku rwego rw’Igihugu binyuze mu mushinga Kura Umenye w’umuryango wita ku bana batagira kivurira, SOS Children’s Village.

Ni amarushanwa yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Ukwakira 2024, mu Karere ka Gasabo ahari ishuri rya SOS Children’s Villages. Yahuriyemo abana baturutse mu turere umunani bo guhera mu mwaka wa kane kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Nyuma yo kuzana umushinga Kura Umenye, SOS Children’s Villages yashyizeho gahunda yo kwigisha abana babona amanota ari munsi ya 50% izwi nk’Inyigisho Nzamurabushobozi kubera impamvu zitandukanye zirimo no gukoreshwa imirimo yo mu rugo, bigatuma batabona uko biga bikabaviramo kubona amanota macye bakitwa abaswa.

SOS Children’s Villages yagiye yegera ababyeyi b’aba bana ibafasha kumenya ko bimwe mu bituma abana babo batsindwa, ari uko babakoresha imirimo yo mu rugo bakabura umwanya wo gusubiramo amasomo ndetse ko batabitaho ngo babe babafasha kuyasubiramo.

Aba bana ni abo mu bigo 120 byo mu turere umunani. Bashyiriweho abarimu babafasha mu masomo yashyizweho na SOS Children’s Villages mu rwego rwo kubongerera ubumenyi. Ni gahunda yatangiye mu 2021 ikaba imaze gufasha abana 12.427 ndetse n’ababyeyi 17.994.

Amarushanwa yo gusoma ku rwego rw’igihugu yari agamije kwereka ababyeyi b’abo bana cyangwa se abandi bantu bumvaga ko ari abaswa ko ibyo batekereza atari byo, na bo bashoboye ahubwo ko uburyo bigagamo ari bwo bwatumaga batabasha gutsinda.

Uwari uhagarariye Umuyobozi wa SOS Children’s Village mu Rwanda, Cissy Uwamahoro, yavuze ko nta mwana w’umuswa ubaho ahubwo uburyo yigamo ari bwo butuma aba uwo ari we.

Yagize ati “Ntabwo abana batsindwa ku bushake bwabo, ahubwo hari imbogamizi bagenda bahura na zo zigatuma batsindwa. SOS Children’s Villages icyo twakoze ni ukubafasha mu kwiga mu bundi buryo kugira ngo babashe kuzamura ubushobozi bwabo. Hari abantu bita abana amazina mabi ngo ni abaswa n’ibindi. Nta mwana w’umuswa ubaho ahubwo biga mu buryo butandukanye, ni yo mpamvu turi hano ngo turebe ubushobozi bwabo.”

Ishimwe Henriette wo mu Karere ka Gicumbi wiga ku Ishuri rya G.S Tunda mu mwaka gatandatu, witabiriye amarushanwa akaba yanaje muri batatu batsinze, yabwiye IGIHE ko gahunda y’inyigisho nzamurabushobozi ya SOS Children’s Villages yamufashije kuzamura amanota ye aho yiyongereyeho agera kuri 14.

Yagize ati “Mbere yo kujya muri SOS Children’s Villages nabonaga amanota make cyane, ubu yariyongereye ari ku rwego rwiza. Mbere nagiraga amanota 45% ariko ubu ngira 59%. Ibyatumaga ntatsinda ni uko nageraga mu rugo simbone uko nsubiramo amasomo yanjye.”

Rukimbira Innocent wo mu Karere ka Musanze ufite abana babiri bitabiriye amarushwanwa, yabwiye IGIHE ko ibyatumaga abana be bagira amanota make ari uko babakoreshaga imirimo mbere yo kujya kwiga ndetse banavayo bakabigenza uko abana bakabura uko basubira mu masomo yabo.

Ati “Umushinga wa SOS Children’s Villages waratwigishije, udufasha kumenya ko abana tugomba kubaha umwanya bagasubiramo amasomo yabo aho kubakoresha imirimo. Ni ibintu byatugiriye akamaro cyane, ubu abana banjye basigaye bazana amanota 60 na 69 bavuye kuri 45.”

Umwarimu wigisha abana bo ku Ishuri rya G.S Rubira mu mushinga wa SOS Children’s Villages, Mukandayisenga Leocadie, yemeje ko uyu mushinga hari icyo wabafashije.

Yavuze ko hari nk’abana bafashijwe mbere bagiraga amanota 35% ariko nyuma yo gufashwa binyuze muri gahunda y’inyigisho nzamurabushobozi bakagira amanota 60%.

Aba bana batangiriye ku rwego rw'ishuri barushanwa
Aba ni bo bahize abandi muri aya marushanwa
Mu marushanwa, buri mwana yagiye ahabwa umwanya agasoma
Cissy Uwamahoro, wari uhagarariye Umuyobozi wa SOS Children's Villages mu Rwanda, yavuze ko nta mwana w'umuswa ubaho, ahubwo biterwa n'uburyo yigamo
Mukandayisenga Leocadie wigisha bamwe muri aba bana, ahamya ko amanota yabo yiyongereye
Rukimbira Innocent ufite abana babiri bitabiriye amarushanwa, yavuze ko umushinga wa SOS Children's Villages wabigishije guha abana umwanya wo kwiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .