Ku munsi w’Ubunani mu Bitaro bya Muhima havukiye abana 12, ku bya Nyarugenge havukira 10. Ku Bitaro bya Kibagabaga havukiye abana 26 mu gihe mu bya Kacyiru havukiye 22 nk’uko inkuru ya Newtimes ibivuga.
Ababyeyi baganiriye n’iki kinyamakuru bagaragaje ko bafite ibyishimo byo kwibaruka ku munsi nk’uyu ukomeye.
Francine Mahoro w’imyaka 27 yagize ati “Umwana wanjye yavutse iminsi ibiri mbere y’igihe cyari giteganyijwe. Ndishimye cyane kubera ko dutangiye umwaka mushya tumufite.”
Kuri Noheli (ku wa 25 Ukuboza 2022) muri ibyo bitaro byo mu Mujyi wa Kigali hari havukiye abana 57.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!